Muri Kiliziya Gatolika umupadiri ubyaye umwana asabwa iki ngo yuzuzanye na Kiliziya ndetse n’umwana adahutajwe? Inkuru irambuye»»»

Hakunze kugirwa impaka ku bihayimana ba Kiliziya Gatolika bashobora kugwa mu mutego wo kubyara umwana cyane ko ubundi mu mahame n’amategeko ya Kiliziya, uwinjiye mu muryango w’Abihayimana atemerewe kubyara. Gusa kamere muntu hari abo iganza bagateshuka ku iri sezerano bagiranye na Nyagasani mu maso ya rubanda.

None se ko hari bamwe mu bihayimana by’umwihariko abapadiri bajya bavugwa ko bataye umurongo bari barahisemo bakabyara umwana, Kiliziya nk’Umuyobozi wayo ibasaba iki ngo buzuzanye na yo nk’abana bayo ndetse n’uburenganzira bwa wa mwana w’umuziranenge bwubahirizwe na Se abigizemo uruhare?

Nubwo iyi ngingo isa na ho yari yari irinzwe gutangazwa byeruye uretse kubona gusa wenda abapadiri birukanwa/basezererwa, noneho ku nshuro ya mbere Kiliziya Gatolika yahishuye ko ifite amabwiriza ategeka ko umupadiri wese ubyaye umwana, aba agomba gusezera mu bihaye Imana akajya kurera no kwita ku wo/bo yabyaye.

Ku mugaragaro, Umuvugizi wa Kiliziya i Vatican, Alessandro Gisotti, yatangarije CBS News ko aya mabwiriza yashyizweho mu 2017 mu rwego rwo kurengera abana, ariko ibiyakubiyemo badashobora kubishyira ku karubanda kuko agenewe abapadiri gusa.

Gusa icyo isi ikwiye kumenya ni uko ayo mategeko ateganya ko umupadiri ubyaye umwana aba agomba kuva mu gipadiri, akajya kubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi agenera umwanya urubyaro rwe umwanya ukwiye n’€™ibindi byose bikenewe mu buzima mu buzima bw’umwana.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2029, ari bwo Papa Francis atangije inama yiga ku bibazo byo gusambanya abana bivugwa muri Kiliziya Gatoliika, aho yashimangiye ko bikwiye gufatirwa umwanya uhagije n’imyanzuro ihamye kandi ikakaye.

Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande abagezweho n’iri hohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse hirya no hino ku Isi, bahuriye i Roma aho bateganya gukorera imyigaragambyo imbere y’ahari kubera iyi nama yitabiriwe na ba Musenyeri bakuru basaga 100 n’abandi bayobozi mu ngeri zinyuranye babarirwa hagati ya 250 na 300.

Nubwo muri rusange nta mubare uzwi w’abana babyawe n’abapadiri, umuryango Coping International, ubaha ubufasha ubarizwamo ibihumbi 50
bakomoka mu bihugu 175.

Gusa bamwe muri bo bivugwa ko bagiye bavuka nyuma y’imibonano mpuzabitsina yumvikanyweho mu gihe abandi ba nyina bagiye basambanywa ku gahato.

Vincent Doyle washinze uriya muryango ndetse na we ubwe akaba yarabyawe n’umupadiri, mu kiganiro yahaye New York Times, yavuze ko iki kibazo kiri mu bikomeye Kiliziya igiye guhangana nabyo mu minsi iri imbere kuko bari henshi ku Isi.

Yewe bisa n’ibyatangiye guhagurukirwa dore ko no mu minsi ishize ba musenyeri bo muri Ireland bashyize hanze amabwiriza yabo bwite kuri iki kibazo, aho bagaragaje ko kimwe n’undi mugabo wese ubyaye umwana, nta mupadiri ukwiye guhunga inshingano ze za kibyeyi.

Gusa ku rundi ruhande, nk’umuti w’iki kibazo abantu batandukanye bakunze kugaragaza ko Kiliziya yagakwiye gukuraho ibyo kuba abapadiri batagomba gushaka abagore, kuko wasanga ari byo bituma bishora mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, no kugabanuka k’umubare w’abinjira mu gipadiri.

Ibi ariko Papa Francis akaba ari na we mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi abyamaganira kure muri aya magambo:

“Kudashaka ni impano kuri Kiliziya”.

Gusa akongeraho ko uwigeze gushaka ashobora kwemererwa kwinjira mu gipadiri igihe wenda aho atuye babaye bake ariko uwagezemo atemerewe kubyariramo ngo anakomeze izo nshingano.

Nubwo Kiliziya Gatolika imaze igihe yugarijwe n’ibibazo by’abapadiri bashinjwa gusambanya abana no gufata ku ngufu, na yo yakajije ingamba zirimo no kubirukana utaretse no kugezwa mu nkiko.

Kimwe n’abandi bagiye bahamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo bagiye basezererwa muri uyu Murimo mu bihe bitandukanye, Kiliziya kandi inaherutse kwirukana Theodore McCarrick wigeze kuba Karidinari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubusambanyi yakoresheje abana mu myaka isaga 50 ishize, n’abandi bakaba bakomeje gukurukiranwa.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *