Muhanga: «Icyampuza n’uwo Mubyeyi Kagame nashaka nkipfira… Ibyo by’ingoboka mbyumva ku maradiyo gusa». Agahinda ka Adela umukecuru w’imyaka 107, uvirwa nta n’amikoro. (Amafoto)

Muri iki gihe mu Rwanda, abantu babarirwa mu myaka 100 ndetse bakaba bayisaguye ni mbarwa, yewe bamwe baragenda baducika wenda ku mpamvu z’ubukure n’ugushaka kw’Imana ariko na none hari abaducika, mu buryo buziguye Umuryango Nyarwanda tubigizemo uruhare, mu gihe tutabereka urukundo, ngo tubaramire tubasindagize yewe nibiba ngombwa tubaherekeze dore ko ari bo bishyitsi dushibukaho.

Mbese abo bantu twakwita ba ntaho nikora mu Rwanda baba bagihari batorohewe n’intege nke zabo ndetse na twe amaboko yo kubaramira bari biteze akaba yarabirengagije? Byashoboka se twumva ngo Perezida Kagame yazanye ‘Gira Inka’ atibagiwe n’ingoboka yo kunganira ab’intege nke?

Muri gahunda ya Kibehoholyland yo gusura no kuganira n’abantu bakuze kurusha abandi mu bice byose by’igihugu, twatembereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rwambariro tuganira n’umukecuru Adela NYIRANKUNDIZANYE  uhatuye yewe wahabyirukiye, akaba ari umwe mu bakuze muri aka gace.

Nyirankundizanye Adela, umukecuru w’imyaka 107 y’amavuko.

Uyu mukecuru utuye hafi neza y’umuhanda uva Muhanga werekeza Karongi. Ni nko muri metero 800 uvuye ku Murenge wa Nyarusange werekeza Karongi. Mu kiganiro kirekire yagiranye na Kibehoholyland yatangiye atwibwira:

” Amazina yanjye ni Adela Nyirankundizanye, navutse muri 1912 [imyaka wibarire], navukiye ino hitwaga Mwaka ubu ni muri Muhanga -Nyarusange. Ku ngoma ya Musinga nari umwana wigenza w’imyaka nk’ine, na ho Rudahigwa we ni umwana ni uw’ejobundi. Aba baperezida bose wumva ingoma zabo naraziriye kugeza kuri uwo mubyeyi numva Kagame.”

Yakomeje agira ati:

” N’ubwo ubona amaboko yanshizeho, nabyabye abana 12, ubu nsigaranye abahungu 2 n’abakobwa 4[harimo n’umukobwa tubana hano utarashatse yewe ureke bimwe bakubeshya ni isugi pe!], hapfuye abahungu 4, n’abakobwa 2. Abuzukuru n’abuzukuruza ntumbaze umubare, gusa bambwiye ko hari n’umwana w’Ubuvivi ugeruka kuvuka, ni umwana utangiye guseka.”

Adela ni mukecuru bigaragara ko akuze koko, dore ko atakibona ariko ubwonko bwe bukora neza kuko ubona ingingo umubajije abanza kuyitekerezaho ariko yagusubiza agasubiza adategwa nta no gucurikiranya amagambo, yewe n’amatwi ye akora neza kuko abadusanganye na we yarabavugishaga akakubwira abo ari bo.

Ibi ni na byo byatumye atwinjiza mu Rwanda rwo hambere, adusobanurira imibereho y’aho yewe n’ibizazane bagiye bahura na byo ariko kandi anatuvungurira ku kabando yitwaje.

Yagize ati:

” Mwana wa, n’ubwo twagize ibyago tugaterwa n’inzara nka Rumanura yakurikiwe na Gakwege ndetse na Ruzagayura yateye mu mvura ikaza ari karundura, yo yansanze mbyaye Kabiri, iyi yamaze imyaka ibiri, ariko u Rwanda rwo hambere reka turambe twarariye ureke iby’ubu bya rojyorojyo (amazi). “

Uyu mukecuru uvuga ko no kwambara ubusa yabwambaye(mu Rwanda rwo hambere) ngo na za Mutenda, uruhu, Kambungu na Burusu, ibitare n’ibindi yarabyambaye. Gusa yongeraho ko baryaga neza kandi ntibisondeke, ndetse ashimangira ko biri mu byabaye akabando k’iminsi ye.

Adela nubwo atakibona, ubwonko n’amatwi bye Bikora neza kandi no kuvuga ntategwa.

Yagize ati”

“Icyatumye ndamba rero, yego ni umugambi w’Imana ariko kandi imirire iri mu byatumye nkomera ntumbone nshaje. Kera twanywaga Amata tugasomeza umutsima (rucakarara[w’amasaka]), cyangwa uburo, twatekaga amajyeri(amashaza) tugasukamo ikimuri(amavuta y’inka, mbese ibirunge. Hanyuma ku Nyama naho ntitwisondekaga twabonaga inyama za busuka(gutanga isuka bakaguha inyama) ubwo Inka yateraniraga bane. Urumva? Twarariye mwana wa!”

Adela Nyirankundizanye twasanze mu nzu y’amategura ishaje ndetse inava cyane yanadutuye agahinda ke dore ko yatubwiye ko yapfuye amaso ariko ngo ibivugirwa ku maradiyo arabyumva n mu makuru y’abantu.

Yagize ati:

” Uwo mubyeyi Kagame ndamwumva… ni imfura pe asa na Rudahigwa icyampuza na we nashaka nkitahira, yego simbona ariko umutima ni muzima. Numva ngo yatanze Girinka n’ingoboka ku bakuze ariko njye sinzi icyo nazize aha ntakirangeraho kandi reba uko ngana, yego iyo nka sinayishobora ariko se iyo ngoboka yo sinyikeneye? Reba uko ngana ngo ntungwe n’ibijumba?”.

Mukecuru Nyirankundizanye wanatubwiye yabaye umukristu kuva nubwo imyaka ye ari myinshi aracyashinga bigakunda.

Adela kandi yaradutumye:

“Reba turi mu bihe by’imvura, ubu iyi nzu wabonye ni ku gasozi bananirwe no kumpa umuganda ngo bayinsakarire ngo mbone aho nihengeka? Ikindi na njye iyo ngoboka ya Kagame ingezeho najya ngura agakoma, n’uturyo tuzima ngasunika iminsi ntawe nanduranyijeho, yego ndashaje ariko ndi uwanyu”.

Adela ubana n’umukobwa we Nyirahabimana Odette utarigeze ashaka, ubu ufite imyaka 60 akaba ari uwa 9 mu bana uyu mukecuru yabyaye, ubwo twabasuraga twasanze nawe yaravunitse akaboko, basanzwe banarera akana k’akuzukuru (umukobwa) na ko k’imfubyi kuburyo kukabonera ibikoresho by’ishuri na byo bitaborihera.

Adela n’umukobwa we Odette na we w’imyaka 60.

Gusa bavuga ko ku bwa UWAMARIYA Béatrice (ubu ni Mayor w’Akarere ka Muhanga) bari ku ilisiti y’abagomba kuba abagenerwabikorwa b’Ingoboka ariko ngo abayobozi bandi bagiye baza ngo ntibongeye kubareba n’irihumye.

Odeta ubana n’uyu mukecuru na we yaba birse akaboko.

Uyu muryango kandi watubwiye ko ubarizwa mu cyiciro cya Gatatu cy’ubudehe nyamara ngo inteko y’abaturage yari yawushyize mu cya mbere, ibintu byabaye intandaro yo kutongera kugira ubufasha na buke babona nyamara ari ba ntaho nikora.

Mu gushaka kumenya niba ikibazo n’ubuzima bw’uyu muryango hari icyo Ubuyobozi bukiziho, ku murongo kuri telefoni twavuganye na Bwana Roger RWIYEREKA Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, nyuma yo kubanza guhuza amakuru n’abo bakorana kuko ngo hari atarazi, yadusubije muri aya magambo:

” Yego uwo mukecuru, arahari ariko muri raporo mbonye bambwiye ko uwo mukecuru yabanaga n’umwuzukuru we w’umusore witwa Niyomugabo Theogene ndetse n’uwo mukobwa we kandi yari agishoboye uretse ko yagize impanuka muri iyi minsi ndetse n’uwo musore akaba agiye gushaka, ubwo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha(izatangira muri Nyakanga) tuzamuhindurira amakuru ndetse anunganirwe.”

Ibiro by’Umurenge wa Nyarusange.

Tumubajije impamvu uyu mukecuru aba mu cyiciro cya gatatu nyamara mu bigaragara nta mikoro, ndetse no kuba inzu imuvira, yagize ati:

“Amakuru y’ubudehe yo habayemo ikosa twamutangiye raporo ngo bamuhindurire. Naho icyo kimusakarira nkubwiye ko mu minsi ibiri itatu hari icyo nagikoraho naba mbeshye kuko ubu mfite izindi 24 z’abatishoboye ndi kurwana na zo zihutirwa, Cyakora ubwo ndakimenye kuko bisaba gushaka andi mategura turamushyira muri gahunda.”

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *