Muhanga: Amayobera y’umugore wari umaze imyaka 5 ashyingiwe nta rubyaro, yakwibaruka imfura akayijugunya mu musarani.

Kuri uyu wa Kane ni bwo humvikanye inkuru y’umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru biteza urujijo dore ko yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro.

Nyuma y’imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko ntibahite babona urubyaro, ku bw’amahirwe Uwamahoro yaje gutwita maze ku cyumweru tariki ya 6
Mutarama 2018, abyara umwana ushyitse w’umukobwa, bamubaze.

Uyu mugore wari urwajwe na Nyina, mu museso wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mutarama , yafashe rwa ruhinja yibarutse ajya kurujugunya mu musarane w’ibitaro bya Kabgayi ari na ho yari arwariye.

Birakekwa ko iri bara yarikoze hagati ya Saa kumi n’imwe na Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Abumvise uyu mwana aririra mu musarani barahuruza hakorwa ubutabazi bwagejeje Saa yine zirenga gato ubwo yakurwagamo ari muzima.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Phillipe, yatangaje ko na bo batunguwe n’icyemezo cy’uyu mugore ndetse ngo  icyatumye ashaka kwihekura kugeza ubu kitaramenyekana.

Yagize ati:

“Icyatumye agerageza kwihekura Imana igakinga ukuboko ni urujijo kugeza ubu. Uko tumubona nk’abaganga turabona ari umugore muzima udafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose”.

Yakomeje agira ati

“Twagize amahirwe Polisi
iratabara ikura umwana mu musarane akiri muzima, ubu ari kwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite ndetse dufite umuganga w’inzobere mu by’ubuzima bw’abana aramukurikirana mu buryo bw’umwihariko.”

Kugeza ubu uyu mubyeyi gito wabereye amayobera abatari bake ari maboko y’ubugenzacyaha aho agomba gukurikiranwa ndetse bakareba ko nta kindi kibazo cyihariye afite .

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *