Muganga Rutangarwamaboko yahwituye abashishikajwe no gufotora bakanasakaza amafoto y’umugabo wagaragaye asezerana n’umukunzi we yambaye kambambili, aniyemeza kugira icyo akora aramutse ababonye. (Amafoto)

Mu mpera z’iki cyumweru dusoza yewe kuri uyu wa 29 Ugushyingo benshi mu bakoresha WhatsApp, Facebook na Instagram babonye n’ifoto igaragaza umusore wasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko yambaye kambambili.

Ayo mafoto yasakaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo ndetse hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga atangira gucicikana benshi ariko bayiherekesha amagambo anyuranye ataraburagamo n’annyega uyu musore wagaragaraga ku ifoto yamamitse akaboko mu Murenge yiyambariye karuvste ku ishati ndetse na kambambili mu birenge. N’uko abatanguranwaga amafoto bo ye bo ntiwabara, byari ubupfura se cyangwa hari ikindi cyari kibyihishe inyuma?

Iyi foto y’uyu mugabo n’umugore we yavugishije benshi.

N’ubwo uyu musore atahise atangazwa amazina dore ko bamwe bavugaga ko ari ukwikinira atari ukuri ariko ukibaza umugabo ubahagaze iruhande ushobora kuba ari Gitifu niba nawe yikiniraga? Uyu mugore/umukobwa iriya mikenyero yayivanye he? Aba bantu benshi kuriya bafotoraga se byari kuba ari imikino bakamutaho umwanya? Wakina se wakina no ku ibendera? Abavuga ko ari ukwikinira ni abashinyaguzi.

Kuri ubu amakuru yizewe agera kuri Kibehoholyland ni uko iyi ari inkuru mpamo yabayeho ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko .n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Bikaba byarabere mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe.

Ubwo Ndahimana Narcisse yazeranaga na Mutuyemariya Consilie abafotoraga bari benshi.

Iyi ni nkuru yakoze benshi ku mutima biganjemo abagifite umutima wa kimuntu, muri bo kandi Muganga Rutangarwamaboko umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima bushingiye ku muco ari mu bakozwe ku mutima n’aba bageni ndetse annyega bikomeye abashamajwe no gufotora bahererekanya amafoto nk’aho nta kindi bari kubakorera cyaruta ibi, bityo uyu mugabo yagize ibyo abibutsa ndetse yiyemeza kugira icyo akora anasaba abandi Banyarwanda kumufasha.

Muganga Rutangarwamaboko.

Mu mpanuro n’ubutumwa Muganga Rutangarwamaboko yacishije kuri Facebook ariko ababaye yagize ati:

“Dusubize agatima impembero Benimana! Tugarure umutima w’i Rwanda nshuti nk’amaguru!

Abazi aba Benimana(abo bageni) mbisabiye nkomeje babandangire menye uko nabageraho maze njye n’abigishwa b’ Ubuzima bushingiye ku Muco ndetse n’abandi Benimana bose bazemera kuntera inkunga mu bitugu tuzabereke vuba aha bidatinze ko ibi byo gushungera ufata amafoto gusa, iserutse uko iri atari byo by’i Rwanda ahubwo ko bene abo bashishirwa (begerwa/bashyigikirwa/basigasigwa) bakazira gushishiza kandi ahubwo ibiri amambo ko “Iserutse uko iri itabugayirwa” KUKO UMUCO ARI WO SHINGIRO!

Namwe nimundebere koko Bavandimwe Benimana; mu gihe Umugabo usezerana n’umugore we mu Murenge atagira n’inkweto abandi birata zo kwambara mu rubanza nk’uru; aho kubona abamushingisha (abamukomeza) intege ngo bamususurutse, ahubwo babaye urwo baseka bashungera gusa ari ko bafotoza amaterefone yaguzwe akayabo ngo asakaze aya mafoto maze aho ageze hose ahasige amayagwa(Iciro ry’imigani)!

Njye ibi ndabyanze kandi ndabyamaganye. nk’Umwigisha w’Ubuzima Bushingiye Ku Muco rwose!

Mu gihe abari mu ruharo rw’Umujishi wo kugarura no Kuzahura Umuco wacu
n’ Imigenzo n’Imiziro ndetse n’ Imihango myiza yawo ngo u Rwanda rwongere ruzahuke
rube U Rwanda rw’i Rwanda; twe turi mu rugamba rwo gucyaha(kubuza) no gucubya(guca intege) ubukwe bwo kwigerezaho bw’akateye no kubaka ingo bitari iby’i Rwanda kwadutse, aho benshi batakirambagiza umuntu ahubwo ibintu( urukundo rw’ubu rwimitse ibintu kurusha urukundo nyakuri), batagishaka ufite umutima ahubwo ufite imitungo myinshi kandi amaherezo ejo bidateye kabiri nabyo bakabiryaniramo kuko ari Ba nta Mutima gusa.

Uwo ni wo musaruro wa za Gatanya mwumva zisigaye ziratwa mu by’amategeko ngo ni za burenganzira.

Ababona aho umugore yageragereje agakenyera
akitera ndetse agakweta bihimbaje, umugabo
yemeye gusezerana na we uko yambaye biraguha isura y’umutima warambagije utuma bahuza ubudatana!

Mbese ni bande turi kumwe mu gushishira byo gushyigikira aba ngo ejo badakomeza gushungerwa….?

‘Like’ na ‘Share’ Umubare uragaragaza uko mungana mwa batangana wwe!

‘Comments’ muti: TURI KUMWE KUKO UMUCO
ARIWO SHINGIRO/TUBEHO Ubuzima bushingiye ku Muco.

Ng’ubu ubutumwa mbumbe bwa muganga Rutangarwamaboko, Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco umaze kumenyerwa cyane mu Rwanda.

Mbese na we ubona ibi byateye ngo ni Amajyambere, aho umuntu agera mu kaga aho kubadukana ubutabazi ngo aramirwe hagasiganwa amakamera n’amatelephone n’uko bigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga nta n’icyo twitayeho, ahajya haba impanuka mubona uko bigenda bamwe ntibatinya gusakaza ubwambure bw’ababyeyi imodoka zigize ukundi, abandi ukabona barakwirakwiza ifoto runaka icyuma cyangwa ikinyabiziga binyuzwa ku mutwe w’umuntu, urandorera ayo mafoto? Mbese ari uwawe wabyakira ute?

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa muganga Rutangarwamaboko Kibehoholyland twagerageje gushaka amakuru afatika y’uyu muryango ndetse n’imibereho yawo.

Amakuru ahari nk’uko twabivuze haruguru uyu ni Ndahimana Narcisse ndetse n’umukunzi we Mutuyemariya Consilie, batuye muri Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare. Bamaranye imyaka 11 ndetse babyaranye abana batatu (umukuru afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka itatu).

Ubusanzwe Ndahimana ni umukene ku buryo kugira ngo babone amaramuko ari uko umugore we ajya guca incuro. We uburwayi bwamuteye ubumuga ku buryo ntacyo akimarira, ndetse akenshi baraburara. Nyamara ikibabaje ngo bashyizwe mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe, babana mu nzu Ndahimana yarazwe na Nyirakuru kuko ari we wamureze.

Avuga ko umwanzuro wo gusezerana n’umugore we bamaranye yawufashe nyuma yo kurwara igihe kinini ariko umugore we ntamutererane. Ngo yabonye nta yindi mpano yamuha uretse gusezerana, bakabana byemewe n’amategeko.

Niba nawe witeguye gufatanya na Rutangarwamaboko waserutse mbere ngo ashishire uyu muryango wakundanye uruzira imbereka uzirikana ko icya mbere ari urukundo na ho ibintu ari ibishakwa, dusigire igitekerezo na contacts zawe muri comments mu gihe cyo kubaremera nawe tuzakwibutse!

Ukuboko gutanga kuronka umugisha kurusha Ukwakira kandi ngo kunda maze ukore icyo ushaka! Ntiwibagirwe gusangiza abandi kugira ngo tuzafatanyirize hamwe kwimakaza ubumuntu nk’abitsemuye.

Ufite amatsiko yo kumenya ubuzima uyu muryango ubayemo? Ni agahinda gusa, KANDA HANO urebe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *