Mu ruzinduko rw’amateka Papa Francis yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yakiranwe umwihariko udasanzwe. (Amafoto)

Nk’uko twari twabibagejeho mu nkuru yacu yabanje aho bwa mbere mu mateka Papa Francis yateguye uruzinduko mu gihugu cy’abisilamu gusa, nk’uko yari yabimenyesheje muri iki gitondo cyo ku wa 04 Gashyantare 2019, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis yageze Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z ’ Abarabu.

Kubera uruzinduko rwa Papa, umutekano wo mu kirere no ku butaka wakajijwe.

Uru ni urugendo rw ’Amateka akoreye mu gihugu gituwe n’Abasilamu gusa. Ubwo yageraga Abu Dhabi mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu yakiranwe mu mwihariko udasanzwe bigaragaza ko yubashywe ndetse yishimiwe cyane.

Papa Francis ubwo yageraga mu murwa mukuru Abu Dhabi yanakirijwe indabo.

Mu byubahiro ndetse n’urugwiro rwinshi ubwo Papa Francis yageraga ku kibuga cy ’indege cya Abu Dhabi yakiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo n’Igikomangoma Mohammed Bin Zayed Al – Naynan.

Papa Francis yanakiriwe n’igikomangoma Mohammed Bin Zayed Al-Naynan.

Mbere y’ uko ajyayo hari video yari yacishije kuri Twitter ashimangira ko umubano hagati y’amadini ari wo shingiro y’amahoro kandi ko gusura Leta zunze ubumwe z’Abarabu bigaragaza intambwe y’inyongera ya Kiliziya Gatulika mu mubano wayo n’Abayisilamu.

Muri uru ruzinduko mu Papa Francis agiriye mu bihugu by’Abarabu (Emirats Arabes Unis) biteganyijwe ko agomba kuhahurira n’abandi bakuru b’andi madini atandukanye bakaganira ku ngingo zinyuranye zirimo no gushaka umuti watuma amadini n’amatorero byarushaho gusenyera umugozi umwe aho guhora mu ndyane zishingiye ku madini n’imyemerere.

Papa Francis yakiranwe icyubahiro cyinshi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Uyu Mupapa ubaye uwa mbere ukandagije ibirenge muri kariya gace, azaboneraho no gusomera misa abakristu baba muri bihugu biganjemo abanyamahanga bagiyeyo ku bwo gushaka ubuzima. Gusa mu byagaragaye abari gufata amatike yo kujya muri iyo misa harimo n’Abisilamu.

Kuri uyu wa Mbere kandi biteganyijwe ko Papa Francis aribugirane ibiganiro n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu akaza kugirana kandi n’ibiganiro byihariye na Imam wa Caïro Sheikh Ahmed al Tayeb akaba ari na we uyobora Kaminuza ikomeye y’Abasilamu b’Aba Sunni yitwa Al Azhar.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *