Mu mbarutso ya Kibeho, akajagari mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubuyoboke kagiye kugirwa amateka muri Kiliziya. (Amafoto)

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, imbere y’imbaga yari ikoraniye i Kibeho mu birori by’isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa ya Kibeho, Kiliziya Gatolika yatangaje ko igiye guca akajagari
n’akavuyo bigaragara mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubuyoboke birimo amashusho ya Bikira Mariya , Yezu n’ibindi Kibeho, kuko hari n’abatangiye kuyigana bagakora atari yo.

Ibi byatangajwe n’umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Mgr Hakizimana Célestin, muri ibi birori nyine byo kwihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru guhera mu mwaka wa 1981.

Abari I Kibeho.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko Ko mite Nyobozi y’Ingoro ya Bikira Mariya, yicaye isanga hari ibigomba gushyirwa ku murongo akajagari kagacibwa.

Yagize ati:

“Abantu bacururiza aho babonye hose harimo n’aha dusengera, hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru twashyizeho ahantu bazajya bacururiza kandi bakabisorera kuko hazajya hacungirwa umutekano.”

Yavuze ko hari abatangiye gucuruza amashusho ya Bikira Mariya na Yezu atari yo,
bityo na byo bigomba gucibwa.

Yagize ati:

“Ikindi ni uguca akajagari mu byerekeye amashusho ya Bikira Mariya na Yezu kuko hari iyo ubona ameze nk’Abahinde atari Yezu muzima. Twavuze ko tuzashyiraho komite ishinzwe gusuzuma ubuziranenge bwayo mashusho tugashyiraho na kashi ya Kibeho, mu rwego rwo kwirinda abatuvangira batuyobya”

Yakomeje avuga ko mu minsi iri mbere nta shusho ya Bikira Mariya cyangwa iya Yezu itariho iyo kashe izemererwa gucururizwa i Kibeho.

.

Musenyeri Hakizimana yavuze kandi ko mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo
bukorerwa i Kibeho, bagiye no gushyiraho abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo.

Yagize ati:

“Tuzashyiraho abihayimana b’abakorerabushake tuzabanza guhugura, bashinzwe kuyobora abantu, abandi tuzashyiraho ni ab’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kigiye gutegura bazi indimi tubahugure mu bya Kibeho; abo bo bazajya bahembwa.”

Mgr yakomeje avuga ko n’ubwo abo bakozi bazajya bahembwa bitavuze ko umuntu uzasura Kibeho azishyuzwa amafaranga.

Yagize ati:

“Ntabwo bazajya bishyura kuko bazaba baje gusenga, baje mu rugendo nyobokamana. Hari n’abaza mu bukerarugendo busanzwe tuzajya tubayobora tubigishe bafashe ibyo bashaka bijyanye n’inyota yabo.”

Bamwe mu bacururiza ibikoresho by’ubuyoboke i Kibeho bavuga ko guca akajagari nabo babyishimiye kuko bizabafasha gukora neza.

Umwe mu bacuruza amashusho i Kibeho yagize ati:

“Njye mbona twagakwiye kujya muri koperative tugakora mu buryo bwiza buzwi nta kavuyo karimo.”

Tubibutse ko kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya ku nshuro ya 37 i Kibeho byahuriranye
no gutaha icyicaro cya ‘Radio Maria Kibeho’ ndetse no gusoza umwaka udasazwe w’ubwiyunge.

Hari ibindi ushaka kureba byabereye i Kibeho kuri uyu munsi KANDA HANO.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *