Miss Rwanda ni irushanwa cyangwa ni ubucuruzi? Niba ari irushanwa se; ibi bihuzwa bite? Impaka ni zose. Inkuru irambuye»»»

Hashize iminsi mike hashojwe igikorwa cyo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco, akaba ari na we uhagarariye abandi mu gihugu. Uyu mukobwa yambikwa ikamba ndetse akagenerwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka, umushahara w’ukwezi ndetse akishyurirwa n’ibindi bya ngombwa bitandukanye mu gihe cy’umwaka wose.

Ubusanzwe, iki gikorwa cyo gushakisha uwo mukobwa uhiga abandi cyitwa irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), gusa hashingiwe ko bikorwa biranga iki gikorwa ndetse n’ibigitakazwamo, hari abatari bake gitera urujijo, bamwe bakibaza niba ari irushanwa koko cyangwa niba ari ubucuruzi bukorwa mu buryo bwitirirwa irushanwa.

Mu by’ukuri se koko Miss Rwanda ni irushanwa cyangwa ni ubucuruzi, ko ubusanzwe iki gikorwa kimenyerewe nk’irushanwa se, abagisanisha ndetse bakita ubucuruzi baba bashingira kuki? Byose twabibaviriye imuzingo muri iyi nkuru.

Mbere yo kwinjira mu isesengurangingingo ntawabura gushimira iki gikorwa uruhare cyagize mu iterambere ry’umwali, aho mu bigaragara ndetse bishimangirwa n’abacyitabira bemeza ko gitinyura ndetse kikaba cyakwagura amarembo y’abo bali. Gusa na none hari abemeza ko iki gikorwa hari abo gihombya yewe kuri bo ngo kukita irushanwa ntibiborohera. Bashingira kuki? Reka twifashishije ingero duhereye ku riheruka rya 2019.

Muri rusange hari bamwe bakunda kuvuga ko iri rushanwa ntawukwiye kuryibazaho cyane kuko nta mafaranga leta ishoramo, nyamara abandi bagashimangira ko irishoramo akayabo kandi mu gihe gito, wenda mu buryo buziguye biciye mu muturage, kandi se ngo leta ni amazu cyangwa ni abantu? Igitangaje ariko ngo abashoramo byinshi si bo ryungukira nk’uko byagiye bigaragara kuri mu myaka itandukanye yewe n’uyu urimo, nyamara ba nyir’akayabo uba ubona ari bo bimirijwe imbere.

Aha bati:

“Muri 2018 umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane ahanini yasunitswe n’agafaranga kamushorwagaho atorwa, arinda agera ku irushanwa rya nyuma ariko ntiyagira icyo acyura mu buryo bujyanye n’icyamushoweho uretse kuba Miss Congeniality, yewe umenya no muri 2019 byarasubiriye uwitwa Mwiseneza Josiane ngo na we ikofi y’abari bamushyigikiye yaramuherekeje agera muri 15 basoje irushanwa. Yacyuye ikamba rya Miss Popularity nyamara ngo yinjije asaga miliyoni 6 muri iri rushanwa .”

None wa mugani twibaze gatoya, niba Miss Rwanda ari irushanwa kandi rishingira ku bwiza, ubwenge n’umuco, kuki agafaranga cyangwa icyo uhatana yinjije muri iri rushanwa ari cyo gihabwa agaciro kurusha ziriya ngingo fatizo? Bati umukobwa wa mbere wakomeje ni uwatowe cyane, abakobwa batanu ba mbere baguma mu mwiherero/guhatana ni abatowe cyane(abashoweho akayabo) ubwo niba iby’ubwiza, ubwenge n’umuco bikirebwaho ntawamenya kuko ntawe twabonye watowe cyane ngo asubizwe inyuma, ubwo biracyari irushanwa cyangwa n’ubucuruzi bwajemo?

Tubibukije ku wa 26 Mutarama 2019, mu Rwanda hashojwe igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu bwiza ubwenge n’umuco, yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yambikwa ikamba ndetse agenerwa n’ibindi bihembo , uwo yabaye Miss Nimwiza Meghan, ndetse n’ibisonga bye bibiri byarashimiwe kuri iyi nshuro bigenerwa n’ishimwe, abandi bambitswe amakamba gusa, yewe hari n’abo twavuga ngo ntibabonye na mba nyamara bashoyemo akayabo.

Tugarutse ku ngingo yacu, ese koko iri rushanwa leta irishoramo akayabo mu gihe gito kandi hari abo rihombya? Igisubizo gitangwa na benshi ni YEGO. Mu buryo bufatika Leta ishoramo akayabo biciye mu muturage wayo kuko n’ubundi ari we leta, yewe mu cyumweru kitanuzuye miliyoni zikafaruka 29 zashowemo. Ryo ubwaryo nyirizina ryasohoye angahe?

Hari abasubiza YEGO na none ko iri rushanwa hari abo rihombya nyamara bashoye(bashorewemo) akayabo mu buryo buziguye( bikozwe n’umuryango, inshuti, abavandimwe ndetse n’ababashyigikiye) nyamara bagasa n’abataha amaramasa, nyamara ayo bashoyemo yarahaye ijambo kugeza ku musozo. Mbese koko irushanwa ribereyeho guhombya? [……]

Twinjiye mu isesengurangingingo y’uburyo leta ishora akayabo muri iki gikorwa wenda mu buryo buziguye, dufatiye ku bya vuba, kuva amatora ya Miss Rwanda 2019 yo kuri telefoni yatangira kuwa 20 Mutarama 2019 kugeza kuwa 24 Mutarama 2019, amafaranga yinjijwe abanyarwanda  muri iki gikorwa ni akayabo.

Mu buryo tutaribondore ahubwo turi bwifashishe imbonerahamwe ibisobanura, Imibare y’abanyarwanda batoye yagaragaje ko mu minsi ine y’amatora hoherejwe SMS zisaga 943 649, ukubye n’igiciro cy’ubutumwa bugufi (30Frw kuri SMS imwe) uhita ubona ko uwo munsi hinjiye 28 309 470Frw.

Mu gihe kitageze ku cyumweru, amafaranga yinjijwe n’abakobwa 20 muri Rwanda Inspiration Back Up ari na yo itegura iki gikorwa, akaba akabakaba akayabo ka miliyoni 29 (28 309 470Frw).

Hagendewe ku mbonerahwe mubona haruguru benshi bayishingiraho bemeza ko iki gikorwa hari abo gihombya bagataha amaramasa nyamara bashoye/bashorewemo akayabo Kanahawe ijambo kurusha izindi ngingo fatizo z’iri rushanwa bigatuma bakwemera kwigomwa byinshi bashoramo utwabo nyamara bakisanga ntacyo bacyuye. None kuki iteka gutorwa kwabo bibasunika nta yandi mananiza ngo n’abandi ubutaha bazaharanire gushora menshi, oya nako gutorwa cyane?

Mbese koko niba Miss Rwanda ari irushanwa kandi leta yo ikaba nta mafaranga ishoramo( uretse ko byo twabivuyeho kuko niba abaturage bashyiramo akayabo leta iba iyashyizemo), ubusanzwe iri rushanwa ryo risohora angahe.

Muri rusange,  yego iki gikorwa cyitwa irushanwa ariko abagisanisha n’ubucuruzi na bo umuntu yabumva, dore ko gicururizwamo  kakahava wanagihuza n’mibare y’ibigitakazwamo, ihuzangingo-remezo ryacyo ndetse n’ibyo gisohora ariko kandi by’umwihariko unabisanisha ni uko gifite umuterankunga mukuru Cogebanque ari na we tuvuga ko atanga ibihembo nyamukuru by’iki gikorwa(imodoka, umushahara, amatike n’ibindi), ariko tutirengagije n’abandi.

Hanyuma igisigaye ndetse benshi bakomeza kwibaza ni uguhuza nka ziriya miliyoni zisaga 29 zinjiye muri Rwanda Inspiration Back Up nk’abayoboye iki gikorwa na System itora, ubwo ukabisanisha n’ayo basohora, unabihuza n’imvugo y’abavuga ko iki gikorwa nta mafaranga Leta igitakazamo ndetse n’abemeza ko hari gihombya nyamara bagataha imbokoboko.

Nubwo bitatworoheye ko tubona umubare ufatika Rwanda Inspiration Back Up isohora nk’ifite mu nshingano zayo gutegura iki gikorwa, ntitwarekeye aho kuko hari icyo twabonye.

Mu gushaka uko twabona igisubizo cya byinshi kuri iyi ngingo, twifashishije ikiganiro «INYANJA TWOGAMO» cyakozwe na Gentil Gedeon kuri KT Radio, cyagarutse kandi kigasesengura ingingo ku yindi ku irushanwa rya Miss Rwanda n’ibitakazwamo,twasanze  iri rushanwa ryagutse ndetse ritwara byinshi bitandukanye n’ibyo tubonesha amaso yacu, yewe ikaba ari na yo mvano y’ikotaniro ry’abakobwa basya batanzitse ngo bitabire iri rushanwa babe banaryegukana.

IYUMVIRE Ikiganiro INYANJA TWOGAMO cyavuye imuzingo ndetse gisesengura ibitakazwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda binahuzwa n’iyi ngingo n’iyi ngingo:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *