MINEDUC yashyize ahagaragara amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, inahemba abahize abandi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu 2018 ndetse inashyikiriza ibihembo abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda neza amasomo yabo.

Nyuma y’itangazo MINEDUC yari yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 ibicishije kuri Twitter, MINEDUC yatangaje ko aya manota ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019. Ni na ko byagenze muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane aya manota amaze gutangazwa mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura.

Aya manota yashyizwe ahagaragara ni ay’abarangije amashuri yisumbuye mu mashuri y’ubumenyi rusange, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro(TVET) ndetse n’ay’ibigo bihugura abarezi (TTC).

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi ubwo ibi bizamini byakorwaga mu Ugushyingo 2018, igaragaza ko byakozwe n’abanyeshuri 68535 barimo 21847 bigaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ku mitsindire y’uyu mwaka, muri rusange mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.2% naho mu mashuri yisumbuye yigisha imyuga abatsinze ni 95.2%.

Mu mashuri asanzwe, abahungu batsinze ku kigero cya 93.033 naho abakobwa batsinda ku kigero cya 84.0%.

Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri y’imyunga muri 2018 ni uwitwa Mukasine Gloriose wigaga ku ishuri rya EAV Ntendezi akaba ari we wabaye uwa mbere mu barangije mu myuga, hamwe n’abandi bahize abandi bahembwe mudasobwa(laptop).

Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene MUTIMURA wayoboye gahunda yo gutangaza amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018, muri rusange akaba yishimye ko harimo abanyeshuri batsinze ku rwego rushimishije.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *