Mgr Rudahunga Eulade wari mukuru mu bapadiri b’u Rwanda, akaba yaranigishije Abaperezida 2 b’u Rwanda yitabye Imana.

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda ndetse ubumazemo igihe kinini, akaba yaranigishije abaperezida babiri b’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yanemejwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, watanarije Igihe ko yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere.

Musenyeri Rudahunga Eulade yitabye Imana.

Nyakwigendera Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka isaga 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda.

Uyu musaza atabarutse nyuma y’iminsi mike atangaje byinshi ku buzima bwe birimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, ndetse n’uko yabaye umwalimu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Gregoire bombi yigishije mu Iseminari.

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga Mgr Eulade Rudahunga mu birori bya Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda.

Musenyeri Rudahunga Eulade yavutse mu 1922, yiga umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge
wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza. Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.

Ubwe yitangarije ko akirangiza iseminari nto yahise yandikira Musenyeri aramwemerera bamwohereza kujya kwiga muri Seminari ya Nyakibanda ari naho nize filizofiya imyaka ibiri ahava yoherezwa i Rambura mu kwimenyereza (stage) mpamara umwaka. Imana yakire intore yayo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *