Mgr Monsengwo yemeje ku mugaragaro ko Perezida Tshishekedi atari we watsinze amatora ya RDC, atangaza uwatsinze by’ukuri.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amezi agiye kuba abiri habaye amatora ya Perezida wa Repubulika yegukanwe na Felix Tshisekedi wanamaze kurahira nubwo intsinzi ye itvuzweho rumwe yewe yanarwanyijwe na Fayulu bari bahanganye muri matora wagaragaje kenshi ko yibwe ari we wari watsinze.

Nubwo Perezida Tshishekedi yamaze kwemezwa ndetse akarahirira kuyobora Congo, abatari bake bakomeje kutavuga rumwe ku ntsinzi ye, harimo na Kiliziya Gatolika muri kiriya gihugu, itarahwemye kugaragara cyane mu bikorwa by’ariya matora.

Bidasubirwa rero Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wahoze ari Musenyeri wa Kinshasa, yahakanye byimazeyo ko Felix Tshishekedi atari we watsinze amatora, ahubwo ashimangira ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mgr Monsengwo wakunze kurebana ay’ingwe na Perezida Kabila ntiyemeranya n’intsinzi ya Tshishekedi.

Ni mu gihe Félix Tshisekedi wemejwe na Komisiyo y’Amatora ko ariwe watsinze amaze ukwezi arahiriye kuyobora iki gihugu.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama yateguwe na kiliziya yiga ku hazaza ha RDC, Monsengwo yavuze ko abapadiri bashingiye ku byabonywe n’indorerezi zabo, Fayulu ari we watsinze.

Mgr Monsengwo n’ubusanzwe utarashyigikiraga ubutegetsi bwa Kabila, yavuze ko kuba Fayulu ari we watsinze akaba atayobora ariho ikibazo cy’ingutu kiri kuko hayobora utari mu mahitamo y’abaturage.

Nubwo intsinzi ya Tshisekedi yemejwe na Komisiyo y’Amatora bikaza no gushimangirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, Inama y’Abepisikopi muri RDC, Cenco yo ihamya ko habayemo uburiganya ishingiye ku byo yabwiwe n’indorerezi zigera ku bihumbi 40.

Ni mu gihe kandi Martin Fayulu avuga ko yatsinze amatora ku majwi 61%, agahamya ko Tshisekedi ashobora kuba yaragiye ku butegetsi nyuma y’amasezerano y’ibanga yagiranye na Joseph Kabila yasimbuye.

Tubibutse ko Musenyeri Monsengwo Pasinya w’imyaka 79 Laurent  wari Cardinal wa Kinshasa yeguye ku mirimo ye umwaka ushize ndetse asimburwa na Musenyeri Ambongo ku wa 01 Ugushyingo 2018

Monsengwo yakunze kutaripfana mu bijyanye na Politike.

Mgr Monsengwo yanamamaye kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ingoma zitandukanye kuva ku
munyagitugu Mobutu Sese Seko wayoboye icyari Zaïre mu 1965-1997; Laurent-Désiré Kabila 1997-2001 ndetse na Joseph Kabila wamusimbuye.

By’umwihariko Mgr Masengo ari ku isonga mu bagize uruhare mu kumvikanisha impande zitavuga rumwe kuva mu 2016 ubwo Perezida Kabila yangaga kuva ku butegetsi nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangarije ko nta bushobozi buhari bwo kuyategura.

KANDA hano usome indi nkuru bijyanye.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *