Mbese koko, umuriro w’iteka/utazima n’ikuzimu tubwirwa byaba bibaho? Ubuhamya bw’ababyiboneye.

Ahantu hatandukanye by’umwihariko mu madini n’amatorero, yewe no mu bitabo bitagatifu twumva kandi tukabwira ikuzimu, Gihonomu, kwa sekibi/shitani ndetse n’umuriro w’iteka, ibyo byose se byaba bibaho? Hari ababa barashije kubisura bakabibona? Yego bibaho kandi barahari dore uhuhamya bw’umwe wabyiboneye neza.

Twifashishije inyandiko ngufi nomero 741 ya Mutagatifu Mama Faustina igaragara mu icapiro rya PALLOTTI-PRESSE Ltd 2014, dusangamo ubuhamya mbumbe kandi bw’umwimerere k’ukuri kw’ibi bibazo.

Dore uko buteye:

Uyu munsi, ninjiye mu rwobo rw’ikuzimu mu muriro utazima, malayika ari we uhanjyanye. Ni ahantu h’akababaro gakabije, ubunini bwaho ni bugari cyane ku buryo buteye ubwoba.

Imwe mu bibaro nahabonye:

  • Akababaro ka 1 kari mu muriro utazima nuko Imana idahari.
  • Akababaro ka 2 – kuganya bihoraho,
  • Akababaro ka 3 – igihano cy’abariyo ntabwo kizahinduka namba,
  • Akababaro ka 4 – umuriro winjira mu muntu ariko ntumusenye, ni akababaro gakabije, kuko ari umuriro wa kiroho gusa wacanywe n’uburakari bw’Imana.
  •  Akababaro ka 5 -umwijima uhoraho, impumuro mbi cyane kandi ibuza umuntu guhumeka ariko nubwo hari umwarimu, shitani nabaciriwe urubanza rwo kuhaba baba barebana kandi babona ibikorwa bibi by’abandi n’ibyabo.
  • Akababaro ka 6 – kubana buri gihe na shitani.
  • Akababaro ka 7- kwiheba gakabije, kuzinukwa Imana, kuyivuma no kuyituka bikabije.
Mutagatifu Mama Faustina.

Ni akababaro gakabije, kuzinukwa Imana, kuyivuma no kuyituka bikabije abaciriwe urubanza rwa nyuma babamo bose hamwe, ariko ntabwo ariyo yo mpera y’akababaro gakabije.

Hariho akandi kabaho gakabije kagenewe bamwe mu buryo bwihariye, ni akababaro ko kubyumviro.

Buri muntu ababazwa ku buryo bukabije kandi umuntu adashobora gusobanura bitewe n’ibyaha yakoze.

Hariyo gereza ziteye ubwoba, ibikorwa by’iyicwa rubozo biteye ubwoba aho buri gikorwa kinyuranye n’ikindi, mukubona ibyo, nari gupfa iyo ubufasha bw’Imana buba butaramfashe ukuboko.

Buri munyabyaha nabimenye, azaba mu bikorwa by’iyicwarubozo ubuzima bwe bwose kubyumviro azaba yarakoresheje mu gukora icyaha.

Mama Faustina yakomeje agira ati:

“Nanditse ibi mbitegetswe n’Imana kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wibwira ko nta muriro utazima ubaho cyangwa se ko nta muntu wigeze uhagera cyangwa se uzi uko hameze”.

Jyewe Mama Faustina mbitegetswe n’Imana, nagiye ikuzimu mu muriro utazima, kugirango nzashobore kubibwira abantu no guhamya ko umuriro utazima ubaho, nashoboraga kubivuga ubu, mfite itegeko ry’Imana ryo kubyandika gusa.

Shitani zumvaga zandakariye cyane, ariko itegeko ry’Imana ryazitegekaga kunyumvira.

Ibyo nanditse ni bicye ugereranyije n’ibyo nahabonye. Nahabonye ikintu kimwe gusa; hariyo abantu benshi bashidikanyaga umuriro w’iteka ko  ubaho.

Igihe nagarutse muri njye sinashoboraga kugabanya ubwoba bwinshi ku byerekeranye no kubona uburyo abantu babara bikabije mu muriro utazima, ni yo mpamvu nsaba nshikamye kugira ngo abanyabyaha bicuze, buri gihe mbasabira impuhwe z’Imana.

Nyuma yo kubona akaga kubera i kuzimu yagize ati:

“YEZU wanjye, mpisemo gusambagurika mu kababaro gakabije kugeza ku mpera y’isi aho kuguhemukira nkora icyaha kabone n’iyo cyaba ari gito gute”.

Byavanwe :PETIT JOURNAL DE MAMA FAUSTINA KOWALSKA.

NB:

Uwakumva ubu buhamya yagira ngo ni inkuru mpimbano ariko si byo kuko by’umwihariko Abanyarwanda n’abatuye isi turacyafite umugabo wo kubihamya!

Anathalie MUKAMAZIMPAKA, umwe mu bakobwa babonekewe na Bikiramariya i Kibeho, kuko ibi byeretswe Mama Faustina  na Anathalie na we iby’uyu muriro utazima ndetse n’ikuzimu yarabyeretswe, ubwo Bikiramariya yamujyanye kandi akamutembereza ahantu hatatu:

Mukamazimpaka Anathalie.

1.Yamurungukije mu ijuru abonayo abamalayika, aramubaza ngo aha nihe? ni mu ijuru, aba ni bande? ni abatoni b’Uhoraho.

2.Yamujyanye mu ihaniro (Pirigatori), amubwirako abahari batakaga cyane ari abari mu igeragezwa.

3.Yamujyanye kandi ahantu hari abantu basakuza cyane, aramubaza ati:

“Aha ni he?

Undi ati:

“Ni mu ihaniro”

“Aba ni bande?”

“Ni intumva”.

Mukamazimpaka Anathalie wabonekewe i Kibeho.

Mutagatifu Mama Faustina ufatwa nk’umuntu ukomeye kandi wanogeye Imana ni muntu ki?

Uyu Mutagatifu amazina ye bwite ni Mariya Faustina Kowaliska (Mama Fawustina
w’Iskaramentu Ritagatifu cyangwa Helena Kowalska) yavukiye mu gihugu cya Polonye i Glogawice ku ya 25 Kanama 1905.

Yarerewe mu muryango urimo abana benshi (abana icumi).
Kubera ubukene bw’ababyeyi be Faustina ntiyigeze yiga bihagije.

Afite imyaka makumyabiri, yemerewe kuba umubikira
ukora imirimo yo mu rugo (congregation des religieuse de Notre-Dame de la Miséricorde ) i Varisovie mu murwa mukuru
w’igihugu cya Polonye.

Ni muri uwo muryango yaronkeyemo inema nyinshi mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kristu wamugezagaho ubutumwa bw’Impuhe ze mu myaka cumi n’itatu.

Mama Faustina rero yabaye «Umunyebanga» n’«Intumwa» y’Impuhwe z’Imana,  yabyandikaga mu kanyamateka kitwa:

«Petit journal La Misércorde divine dans mon âme».

Bumwe mu buryo twakoresha bwo kwiyambaza Impuhwe z’Imana yadusigiye ni
ubu:

• Ishusho ya Yezu nyirimpuhwe (yanditseho «Yezu
ndakwizera»).

• Umunsi w’Impuhwe z’Imana uba ku cyumweru
cya mbere nyuma ya Pasika.

• Isaha y’Impuhwe z’Imana (saa
cyenda).

• Noveni y’Impuhwe z’Imana.

• Ishapule y’Impuhwe
z’Imana.

• Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana;

• Ibisabisho (Ibisingizo) by’Isakramentu ritagatifu igihe cy’ishengerera.

Yitabye Imana ku itariki ya 5 Ukwakira 1938 azize indwara
y’igituntu yamubabazaga cyane mu minsi ya nyuma, ariko
ntibimubuze guhora yishimye.

Mama Faustina yitabye Imana ku wa 05 Ukwakira 1938.

Nyuma y’urupfu rwe mu mwaka
w’1966 hatangiye dosiye yo kumushyira mu mubare w’Abahire.

Ku itariki ya 18 Mata 1993 Papa Yohani Pawulo wa II
yamushyize mu rwego rw’abahire. Naho ku ya 30 Mata 2000 nyuma y’imyaka irindwi yamushyize mu rwego rw’Abatagatifu.

Hanatangajwe ko icyumweru cya 2 cya Pasika ari icyumweru
cy’Impuhwe z’Imana, icyumweru gifite byinshi gisobanuye kuri uyu Mutagatifu.

Twizere ko mushingiye kuri ubu buhamya bwa Mama Faustina, abajyaga bashidikanya ko ikuzimu ndetse n’umuriro w’iteka basubijwe kandi babonye ko habaho koko! Tubifurije kutazajyayo.

Sangiza abandi:

2 thoughts on “Mbese koko, umuriro w’iteka/utazima n’ikuzimu tubwirwa byaba bibaho? Ubuhamya bw’ababyiboneye.

  • November 15, 2018 at 12:10 pm
    Permalink

    Imana Dusenga Idufashe
    Reka Twemere Agakiza, Twizere kandi dukomeze gusenga

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *