Mbese koko imirongo igaragara mu kiganza cyawe yaba ihishe byinshi ikagira n’ubusobanuro mu by’urukundo?  Dore ibisubizo.

Iteka niwitegereza mu biganza byawe  uzabonamo imirongo kandi yewe itandukanye n’iya mugenzi wawe, kabone n’ubwo mwaba muvukana cyangwa se muri n’impanga. Gusa abatari bake ntibabyitaho n’abagerageje kubyitaho ntibiborohera gusobanukirwa iby’iyo mirongo igaragara mu biganza  ku buryo bwimbitse. Hakiyongeraho ko  iyo mirongo abantu bose batayihuza bitewe ahanini n’imiterere y’umubiri wabo. Gusa icyo ukwiye kumenya ni uko buri wese n’ubwoko bw’ikiganza cye bigira aho bihurira n’imyitwarire ye mu muryango ndetse n’ubuzima abayeho mu rukundo.

Nk’uko bishimangirwa n’inzobere zitandukanye ku isi  mu by’ubuzima n’imibereho  zagaragaje isano ihurirwaho n’abantu bahuje ubwoko bw’imirongo yo mu kiganza, aya masano ahanini ngo yibanda ku mico ya ba nyirayo n’uko bitwara mu rukundo.

Urubuga Wikihow rugaragaza ko habaho ubwoko 4 bw’imirongo yo mu kiganza (heart lines), ngo buri bwoko bukaba bufite ibisobanuro ku mico, imyitwarire ndetse n’imibereho mu rukundo mu bantu. Ubwo bwoko bw’ibiganza rero ni ubu bukurikira:

 

  • Igihe umurongo wo hejuru (fatizo) mu kiganza ugarukira hagati mu rutoki rwa musumbazose .

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo mu buhinde mu gitabo cyiswe “Human natures” zagaragaje ko umuntu ufite ubu bwoko bw’ikiganza aba afite imico y’umuyobozi mwiza kuko mu mpano ze aba yarabivukanye.

Umuntu ufite ubu bwoko bw’ikiganza, ngo ntakunda gukorera ku gahato cyangwa kuvugirwamo, agira imyitwarire myiza kandi akaba umunyabwenge cyane mu gufata imyanzuro atagendeye ku bandi.

Ku ngingo y’urukundo, bene aba bantu ntibakunda  kwirekura kandi bakunda ibintu cyane kurusha gukunda umuntu n’umutima we mwiza cyangwa ubwiza bwe. Akenshi aba bantu uzasanga bafite ubwoko bw’amaraso bwa B (groupe B). Ni abantu bakunda kwigenga kandi bakanga akavuyo, ndetse no kubakunda biravuna kuko baba badashaka ko hagira ubinjirira mu buzima.

  • Igihe umurongo wo mu kiganza cyawe ugarukira mu ihuriro ry’urutoki rwa musumbazose na Mukubitarukoko.

Mu buzima busanzwe aba bantu bakunda kugirirwa icyizere, bagira imico myiza kandi akenshi bakaba inyangamugayo.

Ku bigendanye n’uburyo bwo kwitwara mu rukundo, ni abantu bagira urukundo rwinshi, bimariramo uwo bakunze kandi mu gihe kitari kirekire bakundanye. Ntibatinya kugaragaza amarangamutima y’urukundo kimwe no kwiyorobeka mu rukundo. Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw’amaraso bwa A (groupe A).

Ni abantu bihutira gufata imyanzuro kandi yuje amarangamutima bashingiye kucyo abo bari kumwe bifuza.

  • Igihe umurongo wo hejuru mu kiganza urangirira hagati mu rutoki rwa Mukubitarukoko.

Mu gitabo “Master of Lovers” inzobere zo muri Amerika zagaragaje ko umuntu ufite ikiganza cy’ubu bwoko aba afite imico ijya gusa cyane n’iy’uwo mu bwoko bwa mbere ari bwo B. Bagatandukanira gusaku kuba abafite ubu bwoko bw’ikiganza bagira urukundo rw’ukuri kandi nti bakunde ibintu kurusha gukunda umuntu n’ubwiza bwe n’umutima we.

Ikindi kandi Ntibakunda kujarajara mu rukundo ndetse batinya cyane kwishora mu rukundo kuko bakunda byimazeyo bizira imbereka no kujenjeka. Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw’amaraso bwa AB groupe (AB).  Muri bo baba bumva bagomba gukundwa kurusha gufata iyambere ngo bagaragaze urukundo rwabo.

  • Igihe umurongo wo mu kiganza uhurira hagati y’urutoki rwa Mukubitarukoko n’urwa Nyangufi nyirazo.

Umuntu ufite ubu bwoko bw’ikiganza ngo mu mico ye aba yihangana cyane, azirikana kandi akita ku kintu icyo ari cyo cyose kimureba, agira urukundo rugaragarira buri wese kandi akagwa neza. Ahorana ibyishimo n’igitwenge kabone n’iyo yaba ari mu kibazo usanga abasha kubyitwaramo neza.

Mu rukundo ntibazarira, bafata iyambere mu rukundo kuko baba bazi icyo bashaka, gusa akenshi aba bantu bakunzwe no kugira irari ry’imibonano mpuzabitsina. Aba bantu bakunze kuba bafite ubwoko bw’amaraso bwa O (Groupe O).

Muri rusange n’ubwo ubwoko bw’imirongo yo mu kiganza ari bwinshi kandi bugiye butandukanye ariko hashingiwe ku mirongo fatizo, ubu bwoko bugira amoko ane ajyana kenshi n’ubwoko bw’amaraso ( groupe sanguin) ari nabwo tumaze kubereka haruguru.

Bityo rero birashoboka ko umuntu yagira ubwoko bw’umurongo budahuje n’ubwo amaraso nk’uko twabivuze haruguru, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ibi bihura byibuze ku kigero cya 81.9%, bivuze ko umbare nyamwinshi ugaragaraho ibi bimenyetso uba uhuye ahanini n’amakuru twavuze haruguru.

Urasobanukiwe? Hari indi ngingo wifuza ko twazavugaho ubutaha udasobanukiwe dusigire igitekerezo muri Comments tuzagusubiza kandi twite ku cyifuzo cyawe.

Sangiza abandi:

4 thoughts on “Mbese koko imirongo igaragara mu kiganza cyawe yaba ihishe byinshi ikagira n’ubusobanuro mu by’urukundo?  Dore ibisubizo.

  • May 5, 2018 at 12:48 pm
    Permalink

    wow…. ubwoko bwambere nagiye mbona hari ibyo mfite….

    ubutaha muzatubwire kubirebana nambara :ubusobanuro bwayo nabakunda kwambara ibara runaka..

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *