Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiganiro bizakorwa mu minsi 2 gusa.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko mu cyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cy’uyu mwaka hazatangwa ibiganiro bibiri gusa, ni ukuvuga ku munsi wa mbere n’uwa nyuma y’iki cyumweru.

Ubusanzwe mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hatangwaga ibiganiro ku rwego rw’umudugudu buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abantu badakwiye kumva ko izi mpinduka zizagabanyiriza uburemere iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside kibaye ku nshuro ya 25.

Yagize ati:

“Kuko n’ubundi iyo turebye ibiganiro byatangwaga mu minsi itanu ukareba ubwitabire hari aho usanga bubabaje.”

Avuga ko hari aho ibiganiro byitabirwa n’abana boherejwe n’abantu bakuru bakigira mu mirimo yabo, akavuga ko hakozwe ubusesenguzi bagasanga impamvu ibitera ari uko ibiganiro byabaga ari byinshi bigatuma abantu bagabanya iminsi yo kubyitabira indi bakajya gushaka imibereho.

Yagize ati:

“Kuko niba umuntu afite iduka rye atangira imisoro afite n’abakozi ahemba ukamufungira iminsi itanu dore ko hari hamwe na hamwe ibiganiro byatangiraga saa saba (13h00) bivuze ko amaze icyumweru adakora ukareba ibyo atakaje bimutunga muri icyo gihe ni byinshi.”

Yakomeje agira ati:

“Kandi niba turi igihugu kiyubaka, giharanira kwiyubaka, tugomba gusigasira amateka tuyazirikana, tuyaha agaciro. Tugomba no gufasha umuturage w’u Rwanda n’igihugu kudahagarika ubuzima. Twashatse uko tubiringaniza byombi, habeho kwibuka no kugira umwanya w’ibiganiro ariko ntufate igihe kinini cyane ufungire abantu ubuzima.”

Biteganyijwe ko ikiganiro kimwe kizatangwa ku munsi wa mbere wo kwibuka tariki ya 07 Mata, ikindi kikazatangwa ku munsi wa nyuma wa kiriya cyumweru tariki ya 13 Mata.

Gusa Dr Bizimana yongeyeho ko nk’uko hari ibikorwa bisanzwe bibujijwe n’ubundi bitazaba byemewe nk’ibyo kwishima (ibitaramo), ubucuruzi bw’utubari bugeza mu masaha akuze.

Yagize ati:

“Ni ngombwa ko ibikorwa bibera aho hantu byubahiriza ibyo itegeko riteganya ariko abaturage badahagarikiwe ubuzima bwabo.”

Mu cyumweru cyo kuzirikana
inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko ibigo bya Leta n’ibyigenga byose bizakora igikorwa cyo kwibuka ku itariki ya 09 Mata, hakazanibukwa abari abakozi b’uturere.

Kuri iyi nshuro hazagenderwa ku nsanganyamatsiko igira iti:

“Kwibuka Twiyubaka”

Biteganyijwe ko ku itariki ya 11 Mata hazatangwa ibiganiro mu bakozi ba za Ambasade zose zikorera mu Rwanda, hakazaba n’igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi naho tariki ya 12 Mata hibukwe abanyamadini bishwe muri Jenoside.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *