Ku nshuro ya gatanu iserukiramuco Mashariki 2019 ryazanye impinduka.

Iserukiramuco Mashariki African Film Festival rigamije guteza imbere sinema ya Afurika nto n’inkuru z’Abanyafurika ubwabo ari nazo zerekanwa cyane kurusha izo mu bindi bihugu, rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu rikaba ryanazanye impinduka zirimo no kongera ibyiciro by’abahatana muri iri rushanwa.

Muri iri serukiramuco Mashariki African Film Festiva hibandwa cyane ku zakorewe muri Afurika na ho izakorewe hanze ya Afurika zerekanwa muri iri serukiramuco ni izikubiyemo inkuru zivuga kuri Afurika gusa.

Mu gihe cy’icyumweru, iri serukiramuco rimara habaho ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abakora sinema, kwerekana filimi, ibiganiro ku iterambere rya sinema ndetse ku munsi wa nyuma filime zahize izindi zigahabwa ibihembo.

Mazimpaka Jones Kennedy ushinzwe itumanaho mu gutegura iserukiramuco Mashariki, yatanagaje ko iry’uyu rifite impinduka zitandukanye.

Yagize ati:

“Mashariki igiye kuba ku nshuro ya gatanu. Ifite umwihariko wo kuba harimo ibyiciro byinshi ugereranije n’indi myaka ndetse n’ibihembo bikaba byiyongereye bikagera kuri 11.”

Harimo n’icyiciro cyihariye cyo guhemba filimi yakozwe n’Umunyarwanda y’umwimerere (itarashishuwe).

Mu byiciro byari bisanzwe hiyongereyemo ‘Best East African Documentary, Best Rwandan short Fiction.

Harimo kandi icyiciro cy’Iziwacu Films kigenewe sinema nyarwanda, kikazahembwamo; Best Feature Film, Best Actor, Best Actress, Best Original Screenplay

Mazimpaka avuga ko bahamagararira abantu hirya no hino muri Afurika bafite filime zakozwe hagati ya 2017-2018 ndetse n’izishobora kuzasohoka mu 2019 kwiyandikisha bagapima amahirwe yabo.

Ytangaje ko kandi ‘abashaka kwiyandikisha bakwiriye kuzana filime zabo hakiri kare kugira ngo n’abazaza babagana na bo bazaze basanga barateguye ibintu byiza kuko tutifuza ko Mashariki yagarukira muri Afurika’.

Mazimpaka yakangriye Abanyarwanda bafite filime kwitabira ntibagire ubwoba kubera ko iki gikorwa kizaba kirimo n’izindi zo mu mahanga.

Ibihembo bitangwa mu iserukiramuco Mashariki

Mashariki African Film Festival 2019 ifite insanganyamatsiko yo kwifashisha Sinema mu kuzana umucyo mu bumuntu.

Filime zitazemererwa guhatana n’izizaba zarigeze guhatana mu yindi myaka yabanje muri iri serukiramuco.

Kwiyandikisha muri Mashariki African Festival 2019, byatangiye kuwa 11 Ukwakira bikazasozwa kuwa 31 Mutarama 2019. Igikorwa cyo gutanga ibihembo no kwerekana filime kizaba hagati ya 24-31 Werurwe 2019.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *