Ku nshuro ya 37 y’isabukuru y’amabonekerwa ya Kibeho Kiliziya Gatolika irizihiza ibi birori mu mwihariko udasanzwe.

Ku nshuro ya 37 i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo hagiye
kwizihirizwa isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, by’umwihariko bikaba ari ibirori biribwumvikane bwa mbere ku Isi yose.

Nk’uko bimaze kumenyerwa buri mwaka tariki 28 Ugushyingo, Abakirisitu Gatolika baturutse ku Isi yose bahurira i Kibeho mu birori byo kwizihiza isabukuru
y’amabonekerwa yahabereye guhera ku wa 28 Ugushyingo 1981.

Uyu ni umwaka udasanzwe mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Célestin Hakizimana,yatangaje ko abakristu baturutse ku migabane itandukanye yo ku Isi, bamaze icyumweru batangiye kugera ku
butaka butagatifu i Kibeho.

By’umwihariko kuri iyi nshuro rero ni umwaka udasanzwe mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Hakizimana yavuze ko uyu mwaka by’umwihariko
Kiliziya Gatolika izasoza umwaka udasanzwe w’ubwiyunge, abasenyeri ba Diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari icyenda utibagiwe n’abandi bihayimana ndetse n’abalayiki bose uko babishozwa bakaza kuwusozereza i Kibeho.

Yakomeje avuga ko uretse abakirisitu bazaturuka imihanda yose, buri Diyoseze izaba ifite abantu bayihagarariye.

Yagize ati:

“Ejo kandi tuzataha icyicaro cya Radio Mariya y’Isi yose
cyubatswe i Kibeho, bakazajya rero bavuga mu ndimi zitandukanye zo ku Isi, kugira ngo ibikorerwa i Kibeho bimenyekane. Ariko hagati aho kuri uyu mugoroba dufite igitaramo turi bwifatanyemo n’umuhanzi Kizito Mihigo n’amakorali atandukanye.’’

Mgr Célestin Hakizimana Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Bitezwe ko ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya, biribunyuzwe kuri Radio Mariya zo mu bihugu bisaga 20 byo hirya no hino ku Isi.

Ikindi kandi na nyuma yaho ngo mu gihe runaka kizajya kigenwa, amasengesho ndetse n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, bizajya bisakazwa mu ndimi zitandukanye zo ku Isi
binyujijwe kuri Radio Mariya y’Isi ifite icyicaro i Kibeho.

Tubibutse ko tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ari bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Alphonsine Mumureke wigaga mu “rwunge rw’amashuri rwa Nyina wa Jambo i Kibeho” [Groupe Scolaire Mère du Verbe Kibeho].

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie(kugeza ubu arakibera i Kibeho) , nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire aba bose bigaga muri iri shuri.

I Kibeho hagiye habonekerwa n’abandi ariko abemejwe na Kiliziya Gatolika ni aba batatu gusa.

Ushaka kumenya birambuye iby’amabonekerwa ya Kibeho KANDA HANO.

SOMA N’INDI BIJYANYE.

 INDI WASOMA 

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *