Ku munota wa nyuma, akarere ka Rwamagana kakomye mu nkokora ibikorwa Mwiseneza yagombaga kuhakorera birasubikwa.

Mu gihe Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe kurusha abandi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 yagombaga gutangira ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga we wo kurwanya igwingira mu bana, bitunguranye, Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ari naho yari yagutangirira, bwamenyesheje Mwiseneza Josiane n’abanyarwenya bagombaga kumufasha muri ubu bukangurambaga, ko igikorwa bateguye cyo gukora ubukangurambaga ku igwingira ry’abana kigomba guhagarikwa.

Nubwo bwose byari byaramenyeshejwe ndetse bikanishimirwa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe,  ahagombaga kubera igikorwa witwa Zamu Daniel, yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimumenyesheje bamusubiza ko babibwiye akarere, gusa nyuma yaho mu gicuku ni bwo Josiane na bagenzi be babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.

Mwiseneza Josiane yahisemo gutangirira umushinga we mu karere ka Rwamagana ariko abayobozi bako bavuze ko nta kibazo cy’igwingira ry’abana bafite bityo iki gikorwa kitagomba gukorerwa mu karere kabo.

Gusa ubwo Josiane yatekerezaga gutangirira iki gikorwa, yaganiriye na Visi Meya wa Rwamagana, amuha ikaze ariko ku munota wa nyuma babihagaritse.

Igikomeje guteza urujijo, kugeza ubu ntiharamenyekana neza impamvu yo gusubikwa kw’iki gikorwa cyari giteganyijwe uyu munsi saa munani, nk’uko bigaragara ku matagazo acyamamaza, cyane ko iri subikwa nta busobanuro bufatika ryatangiwe.

Iki gikorwa cyari kimaze iminsi cyamamazwa.
Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *