KNC wavuze ko Mwiseneza natambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 azarimwiyambikira yamwemereye akazi keza cyane.

Biragoye ko wavuga izina Mwiseneza ntibahite humvikana Josiane, umukobwa witabiriye irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Ni umukobwa udashidikanwaho ko yazanye ubudasa muri iri rushanwa.

Gukundwa byo ntawushidikanya ko yahebuje kugeza aho abatari bake bamwifuriza kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yewe hari abagiye bahiga ko agomba kuryegukana byanze bikunze, abandi bati nataryegukana tuzarimwiyambikira kuko arabikwiye.

Gusa uyu mwali yaratunguranye birangirira mu gukundwa gusa akanama nkemurampaka kamurenza ikamba rya Miss Rwanda 2019 ahubwo gashimangira ko ari Nyampinga warushije abandi gukundwa, Miss Popularity.

Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popularity 2019 asimbura Umutoniwase Anastasie.

Nyuma y’uko rero uyu mukobwa ategukanye ikamba nk’uko benshi bari babyiteze, KNC usanzwe ari umushabitsi ukomeye akaba yari yaranatangaje ko Josiane natambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 azarimwiyambikira, kuri ubu yamaze gutangaza ko yiteguye guha akazi keza Mwiseneza Josiane,amusaba kubanza kuruhuka gatoya nyuma y’akazi katoroshye we na bagenzi be bamaze iminsi barimo mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Kakooza Nkuriza Charles(KNC) nyiri TV na Radio One akomeye kuri Mwiseneza.

Uyu mushoramari mu itangazamakuru Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari nyiri Radio na TV1 yashimangiye ko yijeje akazi keza Mwiseneza Josiane watowe nka nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri miss Rwanda 2019(Miss Popularity).

Yagize ati:

“Icyo nabwira Mwiseneza Josiane ni uko mufitiye akazi. Namubwira ngo nabanze ajye mu rugo aruhuke ,naboneka azaze tumuhe deal nziza.”

Mu gihe ntawuzi niba n’ikamba KNC yemereye Mwiseneza ko azamwambika mu gihe yaba atambitswe irya Miss Rwanda 2019, kuri ubu yabaye yahisemo kumuha akazi keza kugira ngo azabashe gukora neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bato, umushinga na wo wakunzwe cyane.

Nubwo KNC atigeze asobanura byeruye ubwoko bw’akazi azaha Mwiseneza Josiane gusa mu kiganiro cya mu gitondo yagiriye kuri Radio na TV1 yashimangiye ko ari akazi keza kazamuteza imbere.

Tubibutse ko Mwiseneza Josiane wahabwaga amahirwe n’Abanyarwanda batabarika ko yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019, mu birori byo gusoza irushanwa hagendewe ku myanzuro y’abari bagize akanama nkemurampaka, atashoboye kugaragara mu bakobwa 5 bavuyemo nyampinga w’u Rwanda, wabaye Nimwiza Meghan, akungirizwa na Uwihirwe Yasipi Casimir nk’igisonga cya mbere, Uwase Sangwa Odille akaba igisonga cya kabiri naho Mwiseneza Josiane ahabwa ikamba rya Miss Popularity.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *