Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya yise “Uzabe Intwari” ibumbatiye Umuco w’Ubutwari mu Banyarwanda. YIREBE HANO!!!

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rugere ku munsi rwizihizaho umunsi w’intwari wizihizwa ku wa 01 Gashyantare, umuhanzi Kizito uzwiho indirimbo zuje ubuhanga n’uburyohe yasohoye indirimbo yo kurata ibigwi by’izi ntwari.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 Kizito Mihigo yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Uzabe Intwari’. Ni indirimbo igizwe n’amagambo agamije gukangurira Abanyarwanda kugira umuco w’ Ubutwari.

Uyu muhanzi ayisohoye mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019 hazizihizwa umunsi w’Intari z’Igihugu.

Kizito Mihigo yashimangiye ko ibyo yakoze ari inshingano ye nk’Umunyarwanda ukunda
igihugu cye.

Ati:

“Mu gihe twitegura kwizihiza umunsi Mukuru w’intwari z’igihugu, nk’umuhanzi ukunda igihugu cye, natanze umusanzu wanjye muri ibyo birori. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, ni ukwibutsa umunyarwanda aho ari hose, n’icyo yaba akora cyose, ashobora kubyitwaramo neza, bigahesha igihugu agaciro.”

Kizito yavuze ko icya ngombwa atari ukwitwa intwari, icyangombwa ni ugukora ibikorwa bifitiye abantu akamaro, uhereye ku bo mubana, hafi yawe, mu rugo, mu mudugudu wawe, mu Kagari, mu Murenge, mu Karere, mu Ntara no mu gihugu cyawe, ndetse byashoboka bikagera no hanze yacyo.

Yagize ati:

“Niba ubuzima bwawe bufitiye akamaro abandi, n’ubwo batakwita intwari, uba uriyo. Ariko niba ubuzima bwawe ntacyo bumariye abandi, n’ubwo batabikubwira, uba uri ikigwari”

Ugereranyije n’izindi ndirimbo z’uyu muhanzi, iyi ndirimbo ni ngufi ugereranyije n’izindi yahimbye, byinitse iri mu njyana ya Kinyarwanda, ikaba ifite iminota itanu n’amasegonda 29.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Pastor P, na ho amashusho agafatwa na Producer Ma River.

Tubibutse ko iyi ari indirimbo ya gatatu umuhanzi Kizito Mihigo ashyize ahagaragara kuva avuye muri gereza. Umwaka ushize yasohoye iyitwa ‘Aho kuguhomba yaguhombya’, aherutse gusohora Tereza w’Umwana Yezu, none uyu munsi yasohoye ‘Uzabe Intwari’.

YUMVE:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *