Kigali: Umusore witeguraga gukora ubukwe wari umaze icyumweru yarabuze, umurambo we wasanzwe mu musarani.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare, mu musarane wo mu gipangu cyo mu murenge wa Gatsata habonetsemo umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 27 bikekwa ko yishwe
akajugunywamo.

Abaturanyi b’uyu musore bavuga ko izina rye bari bazi ari Thacien dore nta gihe kinini yari amaze ageze muri aka gace.

Umurambo w’ uyu musore wacurazaga butike ariko akaba yari aherutse kugurisha butike ye, wabonywe na nyiri igipangu yakodeshagamo ari nawe wahise amenyesha ubuyobozi na polisi.

Ntiyamira Faustin, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gatsata yavuze nyir’urugo yababwiye ko nijoro yagiye mu musarane akumva harimo umunuko udasanzwe, harimo n’ isazi nyinshi agahita abimenyesha ubuyobozi.

Ahagana saa yine za mu gitondo ni bwo uyu murambo wakuwe muri ubu bwiherero uhita ujyanwa gukorerwa isuzumwa ku bitaro bya Kacyiru.

Abari baturanye na nyakwigendera mu mudugudu wa Kanyonyomba bavuga ko uyu musore Boutique ye yari aherutse kuyigurisha n’undi muntu ariko ngo bagirana amakimbirane n’uwo wayiguze kuko ngo yari amusigayemo 200 000Frw.

Aya mafaranga ngo yigeze guteza amakimbirane ikibazo kigera no ku Murenge birangira bumvikanye uko azishyurwa.

Abahageze mbere kandi banavuga ko no mu nzu y’uyu musore naho basanze mu bintu yari afitemo nta kintu n’icyo kubara inkuru cyarimo.

Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batatu barimo na nyiri igipangu ngo bakorweho iperereza. Nyakwigendera wari amaze icyumweru yarabuze ndetse hari n’amakuru ko yiteguraga gukora ubukwe. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *