Kigali: Umunyamakuru Kwizera wamamaye mu mikino yasabiwe gufungwa burundu. (Amafoto)

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu bitangazamakuru binyuranye cyane mu gisata cy’imikinow’imikino, Kwizera Elie uzwi kandi ku izina rya Fatty umaze amezi aburana afunze, kuri uyu wa mbere Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu ku cyaha bumushinja cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure.

Kwizera wamenyekanye cyane ku maradiyo anyuranye no kuri televiziyo ya Royal TV na Authentic Radio mu biganiro by’imikino, yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019, yari yaje kuburana mu rwisumbuyerwa Nyarugenge ari kumwe n’umwunganizi we. Uyu munyamakuru ubu araburana
n’Ubushinjacyaha kuko umwana w’imyaka 16 ashinjwa gusambanya bivugwa ko nyuma yabwo yabuze .

Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize, rwimurirwa kuri uyu wa mbere aho rwatangiye kuburanishwa ahagana saa sita z’ amanywa .

Mbere y’uko urubanza rutangira, babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo utangwa n ’umushinga w’indangamuntu uvuga ko
umukobwa yavutse 2003. Bityo Kwizera akavuga ko umuntu aregwa gusambanya atabayeho, ari baringa.

Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty n’umwimganizi we imbere y’urukiko.

Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri kukazi.

Hanjumviswe umutangabuhamya
wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga, ko uyu mukobwa yasambanyijwe . Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru .

Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.

Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru yari atuye.

Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwahaye impande zombi ijambo.

Kwizera Elie avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.

Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty yakomeje asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.

Umunyamakuru Kwizera Elie yaciye mu bitangazamakuru binyuranye birimo na Royal TV

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera, bityo bumusabira gufungwa burundu.

Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n ’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ikanateganya ko uhamwe na cyo ko:

“Ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ”.

Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu .

Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’ imikino Kwizera Elie, rwemezwa ko ruzasomwa tariki 14 Werurwe 2019.

Src/Umuseke

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *