Kigali: Umukobwa yagiye gutabara musaza we wari urohamye mu ruzi, bombi rurabahitana.

Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyamirambo, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyakanye inkuru y’akababaro aho umwana w’umukobwa witwa Igihozo Sandrine w’imyaka 12 yagiye kurohora musaza we muto w’imyaka umunani wari warohamye mu kizenga kiri muri ruhurura iri muri uwo murenge wa bombi bararohama bahita bitaba Imana.

Ibi byabaye mu gihe Se w’aba bana witwa Sylvestre Dusabe yari akiri ku kazi, nyina witwa Zena Uzarama yari ari mu ruzinduko rw’akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uhana imbiri na Nyamirambo ya Nyarugenge Anathalie Uzamukunda yatangaje ko bariya bana bari bagiye kwidumbaguza(koga) hanyuma umuto akaza kurohama mushiki we ajya kumutabara nawe ararohama bombi barapfa.

Ni mu gihe ariko iki kizenga amakuru avuga ko gisanzwe gikoreshwa n’abamesa bikavugwa ko ndetse n’aba bana ubundi bari bagiye kuhamesera, umuto akaza kugerageza koga ari na bwo yazaga kumurohora nawe agatwarwa.

Iki izenga bariya bana barohamyemo giherereye mu Kagari ka Mumena, umudugudu wa Rwampala muri Nyamirambo ku mbiri z’akarere ka Kicukiro.

Uzamukunda yasabye ababyeyi n’abarera abana mu ngo kujya baba maso bagacungira abana hafi. Avuga ko uko bigaragara kugira ngo bariya bana barohame byatewe n’uburangare bw’abo mu rugo iwabo batari bazi aho abana bari.

Imirambo ya ba nyakwigendera bari abavandimwe bapfuye umwe agerageza gutabara undi irashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019. Imana ibakire mu bayo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *