Kayonza: Rurageretse hagati y’umuturage ushinja Gitifu kumukubita ko atahinze igihingwa kimwe, bikamuviramo uburwayi.

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge Ruramira, Akagari ka Nkamba mu mudugudu wa Nyagacyamo, umuturage  witwa Ngabonziza Hamdun arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Gatanazi Rongin, kumukubita akamugira intere
akanamuca amande ya 10 000Frw, amuziza guhinga amasaka kandi atari cyo gihingwa cyatoranyijwe.

Ku wa 30 Mutarama 2019 ni bwo abanyerondo bafatanyije n’umukuru w’umudugudu babyukije uyu muturage hamwe n’abandi babiri, babajyana ku murenge bazizwa guhinga amasaka.

Ngabonziza ashimangira ko bageze ku murenge babaryamishije bacurikiranye, gitifu w’Umurenge akazana inkoni akabakubita.

Ngabonziza Hamdun yemeza ko ubu ari kwivuza uburwayi akomora ku nkoni za gitifu.

Yagize ati:

“Yaradukubise bimwe bitari imikino, ageze aho abwira uwo wundi twari kumwe witwa Valens ngo nabe yigiyeyo ngo nibe na we ajya yitabira gahunda za leta, ubundi asigara ankubita, yankubitaga ambaza ngo ni iyihe mpamvu yatumye mpinga amasaka.”


Uyu muturage yongeraho ko Gitifu amaze kumunoza yabaciye amande ya 10 000Frw ngo kuko bahinze amasaka batabyemerewe.

Yagize ati:

“Nahise ntumaho umugore agurisha ibishyimbo nari nejeje ubundi arayazana ndishyura, barandekura ndataha, ayasigaye nyajyana kwa muganga kwivuza.”

Uyu muturage yahavuye anishyuye ibihumbi 10 000Frw by’amande.

Akomeza agira ati:

“Ngezeyo abaganga bambwiye ko mituweri itivurizwaho inkoni, banyandikira urwandiko rumpa uburenganzira bwo kubonana
n’umuganga mukuru i Rwinkwavu. Nagiyeyo bampa imiti mpita nza njya gutanga ikirego kuri Polisi ibyo nivurijeho ni naho nabisize.”

Nyuma uyu munyamabanga Nshingwabikorwa abonye
ko yashegeshe uyu muturage, ngo yagiye gusaba imbabazi ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku kagari. Agezeyo Ngabonziza ngo yamuciye 600 000Frw bitewe n’iminsi yamaze nta kintu yikorera kandi yari atunze ingo ebyiri; urwe n’urw’ababyeyi be.

Uyu muyobozi ngo yabiteye utwatsi amuha 100 000Frw, birangira bananiwe kumvikana. Gusa kuri ubu we ntiyemera ko ibi byabayeho.

Gitifu Gatanazi ahakana yivuye inyuma ibyo gukubita uwo muturage, akavuga ko yabatumijeho bakagirwa inama ubundi bagacibwa amande gusa.

Yagize ati:

“Ntabwo nigeze nkubita umuturage, ibyo avuga ngo yarakubiswe ntabwo nigeze mukubita. Ikindi ntabwo yaje ku murenge wenyine yazanye n’abandi mbagira inama kuko bahinze amasaka kandi atari cyo gihingwa twatoranyije guhinga muri gahunda yo guhuza ubutaka.”

Uyu muyobozi avuga ko ahubwo uyu muturage atishimiye gucibwa amande ndetse ngo asanzwe atanitabira gahunda za leta nk’inama n’umuganda, ariyo mpamvu yahisemo kumubeshyera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko icyo kibazo atari asanzwe akizi ariko agiye kugikurikirana, akabaza impande zose bireba.

Yavuze ko bijyanye n’uko abaturage bahuza ubutaka bagahinga imbuto iba yatoranyijwe, ari ibintu bisanzwe ndetse buri murenge ushyiraho n’amande acibwa utabyubahirije.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ko ikirego cya Ngabonziza bacyakiriye ndetse ko vuba bazagishyikiriza Ubushinjacyaha.

Yagize ati:

“Icyo kibazo twacyakiriye tariki 4 Gashyantare ariko turacyagisuzuma kuko uwo barega ntabwo yemera ko yamukubise gusa vuba aha turagishyikiriza Ubushinjacyaha.”

Src/Igihe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *