Kamonyi: Umukobwa wari ugiye gusezerana yakoze impanuka, ibyari ibirori bihinduka agahinda.

Imodoka yari itwaye umukobwa witwa Uwizeyimana Aline n’umuryango we berekeza aho yari agiye gusezeranira imbere y’amategeko yakoreye impanuka mu karere ka Kamonyi, imodoka barimo irangirika bikomeye na bo barakomereka cyane ubu bari kwitabwaho n’abaganga naho umusore ari mu gahinda.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019, ubwo bari bageze mu murenge wa Gacurabwenge wo mu karere ka Kamonyi.

Uyu mukobwa ubusanzwe utuye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, yari yaraye i Kigali aho yagombaga guhagurukana na bamwe mu bo mu muryango we bamuherekeza aho
yagombaga kujya gusezeranira mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko ari naho yagombaga guhurira na Gashema Victor bagombaga gusezerana.

Ubwo Gashema Victor yari ategereje umukunzi we Aline ngo bajye gusezerana yahamagawe bamubwira
ko yakoze impanuka atakibashije kuza.

Aline yari kumwe mu modoka na nyina, mukuru we n’umugabo wa mukuru we ari nawe wari utwaye imodoka.

Ubwo bari barenze gato ku biro by’akarere ka Kamonyi Imodoka yaje gucika feri igonga uruzitiro rw’umuhanda, bakomeretse ariko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Imodoka yari itwaye uyu mugeni yangiritse bikomeye.

Ababonye Aline bavuze ko nta gikomere yari afite gusa kugeza ubu ntarabasha kuvuga bikekwa ko yaba yaviriye imbere cyangwa akaba yahungabanyijwe n’ubwoba yatewe n’iyi mpanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cyari hafi aho nyuma imbangukiragutabara ibajyana ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali bizwi nka CHUK.

Amakuru y’iyi mpanuka akimara kugera kuri Gashema we n’inshuti ye bahise bajya aho impanuka yabereye basanga imbangukiragutabara yamaze kubajyana, Gashema ahita ajya ku bitaro bya CHUK kureba uko umukunzi we amerewe.

Gashema Victor wagombaga gusezerana na Aline Uwizeyimana.

Ubusanzwe Gashema yize ubuvuzi bw’ amatungo ariko ubu ni rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Gikonko, umukunzi Aline arangije ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza yo muri Uganda.

Imyiteguro y’ubukwe bayigeze kure, kuri uyu wa Gatanu bari gusezerana imbere y’amategeko hanyuma tariki 17 Gashyantare bagasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi Gatolika ya Rususa. Twifurije uyu mugeni koroherwa.

Src/Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *