Kamonyi: Barwaniye umurambo ivu ribura agatebo, iby’uwari gushyingurwa byo ni agahomamunwa. (Amafoto&Video)

Mu mudugudu wa Rubumba mu kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, habereye intambara ikomeye y’abantu barwaniraga umurambo bamwe bashaka kuwushyingura abandi batabishaka, ibi byose bikaba bishingiye ku bintu biteye urujijo bijyanye n’urupfu rw’uwagombaga gushyingurwa bikarangira asubijwe kwa muganga.

Iyi ntambara y’amayobera ikaba yabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2019.

Ubusanzwe Mutarabaruka Jonathan wagombaga gushyingurwa yapfuye ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019, ariko uruhererekane rw’inkuru zabanjirije urupfu rwe rwumvikanamo
amayobera menshi, cyane ko buri muturanyi na buri muntu wo mu muryango usanga abivuga ukwe.

Ibyabereye Kamonyi-Ruyenzi ni agahomamunwa, benshi bari bumiwe.

Bamwe bavuga ko intandaro y’urupfu rwe ari impanuka yo mu muhanda ariko abandi bakavuga ko ari ubugambanyi yakorewe n’umugore we Mukamunana Rebecca bari basanzwe bafitanye amakimbirane yanatumye uyu mugabo anafungwa.

Nyirabayazana w’ibi byose ni amakimbirane amaze igihe kirekire mu rugo rw’uyu Mutabaruka Jonathan n’umugore we Mukamunana Rebecca, ibi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bubizi nk’uko bishimangirwa n’abaturage.

Amakuru avuga ko Mutabaruka Jonathan ngo yahoraga abwira umugore we ko azamwica, hari n’igihe yigeze kugerageza kumukubita ishoboka ntiyamufata.

Aya makimbirane yabo yatumye uyu mugabo yarigeze kuva mu rugo amara igihe adahari, aho bamwe mu baturage bavuga ko yari yarataye urugo rwe ahima umugore ariko abandi bakemeza ko yari yarahunze induru zahoraga mu rugo rwe.

Ku rundi ruhande hari abaturanyi barimo n’abakodeshaga amazu ya Mutabaruka Jonathan bemeza ko uyu mugabo yabwiraga umugore we ko azamwica nawe akiyahura abana bagasigara ari impfubyi, ibi byose ariko
abaturage bose bagenda babivuga mu buryo butandukanye.

Uyu mukobwa wambaye umupira w’icyatsi kibisi ni imfura y’uyu muryango.

Umwana w’imfura y’abo na we yemeza ko amakimbirane y’iwabo yari yarabaye akarande.

Aya makimbirane yabo yanatumye tariki 14 Ukuboza 2018, Mutabaruka Jonathan akatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi ane azira guhohotera umugore we ariko ahita avuga ko azajurira, gusa ukwezi kwarinze gushira atajuriye ariko kuba atarahise afungwa kandi igihe cyo kujurira cyararangiye na byo birimo urujijo.

Muri icyo gihe yari yarakatiwe ngo amakimbirane yakomeje kwiyongera mu rugo nk’uko n’uyu mwana mukuru muri uyu muryango abisobanura.

Tugarutse ku by’iyi ntambara y’amayobera, ngo kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, ni bwo inkuru zakwiriye ko Mutabaruka Jonathan
yakubise ishoka mu mutwe umugore we Mukamunana Rebecca, ajyanwa mu bitaro bya Kacyiru na byo bimwohereza i Kibagabaga.

Mukamunana Rebecca afite igikomere mu mutwe bivugwa ko yakubiswe ishoka n’umugabo we.

Mu gihe umugore yarimo kwivuza, indi nkuru yahise isakara ko Mutabaruka Jonathan yagonzwe n’imodoka ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Bamwe bavuga ko uyu mugabo yamaze gukubita ishoka umugore we agahita ajya kwiyahura mu modoka ngo imugonge.

Gusa abandi bakavuga ko ari ikintu umugore yakubiswe atari ishoka kuko yari guhita apfa, bakanavuga ko uyu mugabo yaba yaragambaniwe agakubitwa n’abantu bakamujyana bakamujugunya mu muhanda ngo ibyamubayeho byitwe ko ari
imodoka yamugonze.

Bidatinze uyu mugabo yaje kugwa mu bitaro kuwa Mbere tariki 28 Mutarama 2019, hanyuma hatangirwa gushakwa uko yashyingurwa.

Kuri uyu wa Gatatu habayeho gusiganira kumushyingura ariko bamwe biyemeza
kwishyura irimbi, kugura isanduku n’ibindi bisabwa ngo ashyingurwe.

Icyaje gutungurana mu masaha y’igicamunsi bamwe banze ko umurambo usohorwa ngo ujyanwe mu irimbi, biba intambara ikomeye yahuruje inzego z’umutekano ziganiriza imiryango n’abaturanyi, birangira bemeje ko gushyingura bisubikwa
hanyuma bakabanza gusubiza umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro, ukahava ujyanwa gupimwa kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamwishe.

Src/Ukwezi

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *