Kaminuza y’u Rwanda yahagurukiye abarimu bayo bata akazi bakigira mu bindi.

Ni kenshi hakunzwe kuvugwa ikibazo cy’abarimu ba za Kaminuza bata akazi kabo banafitiye amasezerano bakigira mu bindi nk’ibiraka, bigatuma badakora neza ako bari bafite mu nshingano, ni muri urwo rwego Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko hari ingamba zikarishye yafatiye abo barimu bayo mbere wasangaga bigisha ariko bafite n’ibindi bakora, ugasanga umurimo wabo w’ingenzi batawusohoza uko bikwiye.

Nk’uko bishimangirwa n’Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko umwaka ushize barimu 10 bahawe ibihano harimo bane birukanwe burundu, bane bahagarikwa ku kazi mu gihe runaka kandi badahemberwa iyo minsi, babiri barihanangirizwa.

Nyuma y’ibyo kandi mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR), bari bitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, PAC.

Aha na ho iki kibazo cy’abarimu bata akazi bakajya gutera ibiraka cyongeye kugarukwaho ndetse cyabajijwe na Depite Ntezimana Jean Claude, wavuze ko basuye iyi kaminuza bagasanga hari abanyeshuri bategereza umwarimu bakamubura yigiriye gutera ibiraka.

Yagize ati:

“Ugasanga abanyeshuri baraza bakaboneka ariko bagasanga mwarimu ntabwo ahari yagiye kwigisha ahandi mu mashuri yigenga. Muratubwira muri ya gahunda y’impinduka mu bijyanye n’ireme ry’uburezi uko bihagaze.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Ubutegetsi, Dr Musafiri Papias Malimba, yashimangiye ko byakunze kubaho mu bihe byo hambere ariko kugeza ubu hafashwe ingamba.

Yagize ati:

“Twakajije ingamba zo kubagenzura niba umuntu yataye ishuri kuko ni uguta akazi, iyo ukora mu biro ataje uramuhana, umwarimu nawe rero iyo ataje kwigisha yigiriye muri gahunda ze aba yataye akazi.”

Dr Musafiri Malimba Papias.

Yakomeje agira ati:

“Ibyo rero twongeyemo imbaraga muri komite zishinzwe imyitwarire, kuko mu mwaka ushize wa 2018, twahanye abagera ku 10.”

Uyu muyobozi yanashimangiye byimazeyo ko hafashwe ingamba ko n’igihe umwarimu yataye akazi yagiye mu biraka, uwamuhishiriye nawe azajya abihanirwa.

Ubusanzwe ariko ahanini mu myuka yashize wasangaga abarimu bata akazi ku mpamvu zirimo umushahara muke n’abatarahemberwaga ku gihe, tutirengagije n’ababa bashaka kwigwizaho imitungo n’imirimo.

Gusa kuri ubu, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yavuze ko mu rwego rwo kurwanya iki kintu hongerewe imbaraga mu guhembera abarimu ku gihe no kuborohereza uburyo bwo gukora akazi kabo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *