Kaminuza 2 zigenga zafunzwe burundu izindi 9 zibuzwa kongera kwakira abanyeshuri bashya.

Nyuma y’ubushakashatsi ndetse n’amagenzura byakozwe muri za Kaminuza zitandukanye , Minisiteri y’amashuri mukuru na za Kaminuza mu Burundi yafashe umwanzuro ukakaye wo gufunga Kaminuza ebyiri zigenga izindi zigera ku icyenda zitegekwa kutongera kwakira abanyeshuri bashya.

Ibi bibaye nyuma y’aho itsinda ry’abahanga ryari ryashyizweho muri iki gihugu cy’u Burundi wagiye uzenguruka muri za Kaminuza zose bagenzura uko ireme ry’uburezi rihagaze muri za Kaminuza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa za Kaminuza zakozweho igenzura bo binubira iki cyemezo bavuga ko uyu mwanzuro wafashwe batagishijwe inama bagasaba Minisiteri ko hakorwa ibiganiro.

Nkuko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri wa za Kaminuza Gaspard Banyankimbona, agaragaza ko uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku byavuye y’abaminisitiri yo ku wa
12 na 13 Kamena 2018.

Iyo nama ikaba yari yasabye ko hashyirwaho itsinda ry’impuguke zigomba kwigerera muri za Kaminuza kugira ngo bagenzure neza imyigishirize muri za Kaminuza zitandukanye.

Iryo tsinda ryahise rishyirwaho ndetse ritangira akazi ryahawe ari na byo byavuyemo uwo mwanzuro w’uko Kaminuza 9 zidakwiye gukomeza ibikorwa byazo na ho izindi 2 zigafungwa burundu.

Umwe mu bahagarariye izo Kaminuza yatangarije BBC ko uwo mwanzuro wafashwe mu buryo budaciye mu mucyo cyane ko batamenyeshejwe ibyavuye muri iri genzura ndetse ngo bakaba baratangiye igenzura nta nama babagishije.

By’umwihariko Oscar Toyi uhagarariye Kaminuza ya Ntare Rugamba ashimangira Ko uwo mwanzuro bawakiriye nabi cyane kuko batabona mu by’ukuri ibyo washingiyeho.

Aha akavuga ko ufite ingaruka zikomeye ku inozwa rya za Kaminuza dore ko ngo mu nyandiko baboherereje batigeze babagarariza icyo babashinja. Oscar akongeraho ko Kaminuza ye ifite abarimu n’ibikoresho bihagije. Bityo ngo bandikiye Minisitiri bamusaba guharika uwo mwanzuro hakayobokwa inzira y’ibiganiro.

Uretse ifungwa n’ihagarikwa ry’izi Kaminuza, zanasabwe guherekeza no gusezerera neza abanyeshuri bari bari mu myaka isoza kugira ngo bashobore kurangiza amashuri yabo, na ho abafite ibibazo by’amasomo bagomba gusibira barasabwa kujya kwiyandikisha ahandi.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *