Izi ni zo noti nshya z’1000 n’iza 500 zigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda, zigasimbura izari zisanzwe. (Amafoto)

Nyuma y’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019 yatera ikemeza Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 Frw n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 Frw, bidatinze izi noti nshya zigiye gutangira gukoreshwa

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gashyantare 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa, nyuma y’uko havuguruwe ibirango byazo ndetse hakanozwa n’uburyo zikozwemo mu rwego rw’umutekano.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu Kane, yabwiye itangazamakuru ko ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500Frw na 1000 Frw.

Yatangaje ko igisigaye ari uko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 Frw n’iza 1000 Frw zigatangira gukoreshwa.

Yagize ati:

“Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zombi tuzazisohora. Mu cyumweru gitaha tuzazikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu babone n’ibindi byagiye bihindukamo nk’aho ibiranga umutekano wazo twarushijeho kubikaza”.

Uyu Muyobozi yasobanuye ko inoti ya 500Frw yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Iyi rero yahinduwe n’ishusho yayo irahinduka.

Yagize ati:

“Twagiye gukoresha iyindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo. Byari ngombwa ko dukora izindi, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa”.

Kuri ubu rero inoti nshya ya 500 ubu ni ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho batatu.

Inyuma ahari inka, ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba kizwi nka ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yerekanye inoti nshya ya 500Frw.
Inoti ya 500Frw yo y ahinduye cyane.

Naho ku noti ya 1000 Frw nshya ho nta cyahindutse kinini uwayibona yagira ngo ni isanzwe, ariko hahinduwe akantu kamwe kashyizweho hagamijwe kurushaho kwimakaza Umuco Nyarwanda, aho ahari inuma y’icyatsi hashyizwe Intore, ifitemo ibara ry’icyatsi na zahabu. Intore iri iruhande rw’ahari inzu ndangamurage.

Inoti nshya y’1000Frw yo ntitandukanye cyane n’iyari isanzwe.
Inoti y’1000Frw uretse iyi Ntore yasimbujwe ya Numa yari isanzweho ntacyahindutse cyane.

Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yatangaje ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka itatu ariko ishobora kurenga.

Muri rusange izi noti zaguzwe miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga arenga gato miliyari 1.6 Frw ku mwaka.

Ubusanzwe Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), cyakoze izi noti, gifite icyicaro i Munich. Cyashinzwe mu 1852 na Hermann Giesecke afatanyije na Alphonse Devrient. Ni icya kabiri ku Isi mu gukora amafaranga y’inoti, cyinjiza miliyari 2.45 z’amadolari ku mwaka, kikaba gikora inoti, amakarita akoreshwa n’ibigo by’imari n’ikoranabuhanga ryo gucunga amafaranga. Ni na cyo gikorera Banki Nkuru y’u Budage inoti z’amayero.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *