Izi ni zo mpamvu nyamukuru zatumye u Rwanda ruhindura amabara y’ inzira z’abanyamaguru. (Amafoto)

Nimwitegereza neza cyane ahari imihanda ya Kaburimbo muzabona ko hari amabara ati guhindurwa mu muhanda aho amabara y’umukara n’umweru yabaga mu nzira y’abanyamaguru(Zebra Crossing) yatangiye gusimbuzwa andi tutari tumenyereye ku buryo wanakwibaza y’izi mpinduka.

Minisiteri y’ibikorwaremezo iravuga ko gusibura inzira
abanyamaguru bambukiramo umuhanda hakoreshejwe irange ry’umutuku n’umweru, ari ukubaha agaciro kandi bikazafasha kugabanya impanuka zibera ahagenewe kwambukira abanyamaguru kuko ayo marangi agaragarira neza buri wese ukoresha umuhanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu 22 Ugushyingo, ku munsi wa Gatanu w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, ubwo hirya no hino mu gihugu hatangizwaga igikorwa cyo gusibura ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira umuhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo,
Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo yafunguranga ku
mugaragaro iki gikorwa, yavuze ko amarangi atukura
agaragarira buri wese ukoresha umuhanda kandi akamenya ko agomba kwitonda.

Yagize ati:

“Imihanda twubaka si iy’ibinyamiziga gusa, ni iya buri wese kandi akamenya ko agomba kuyigendanamo ubwitonzi kugira ngo atagira uwo abangamira.”

Uyu Muyobozi yasobanuye ko impamvu bahisemo gusiga amarangi y’umutuku aho abanyamaguru bambukira umuhanda, ari uko atuma hagaragarira neza abakoresha umuhanda bose ku buryo
bizagabanya impanuka z’abahagongerwa.

Yagize ati:

“Izi nzira hari abazigongerwagamo, ababagonze bakitwaza ko zitagaragara neza none ibara ry’umutuku rizakuraho urwo rwitwazo kuko rigaragarira buri wese ko ari inzira z’abanyamaguru ku buryo kubagonga bambuka umuhanda bizacika burundu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yibukije ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese kandi
akwiye kubahiriza imikoreshereze inoze y’ibimenyetso n’ibyapa
byo ku mihanda.

Yagiza ati:

“Kwicungira umutekano mu muhanda ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze yawo, ukubaha ibimenyetso n’ibyapa, buri wese abikoze atyo umutekano waba ari mwiza kuko n’impanuka zagabanuka cyane ku buryo bugaragara.”

Ntakirutimana Janvier utwara moto mu Mujyi wa Kigali avuga ko ntawe uzongera kwitwaza ko atabonye neza inzira z’abanyamaguru kuko ngo irangi ry’umutuku rigaragaza neza ko hagomba kwitonderwa.

Yagize ati:

“Ukiri kure uhita ubona mu maso yawe hari ikintu kidasanzwe bigatuma witonda ku buryo nta kosa ryo
kuhagongera umuntu ryabaho.”

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *