Isubikwa ry’ibikorwa by’umushinga wa Mwiseneza muri Rwamagana ryateje kwitana bamwana hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ubwabo ndetse na nyirubwite.

Mu nkuru zacu zatambutse twabagejejeho inkuru y’isubikwa ry’igikorwa cy’ubukangurambaga bwa Miss Mwiseneza Josiane ku mushinga we wo kurwanya igwingira mu bana yagombaga gukorera mu karere ka Rwamagana, gusa ku munota wa nyuma hamwe n’itsinda rye baje kumenyeshwa n’ubuyobozi bw’ako karere ko iki gikorwa batemerewe kukihakorera yewe ngo banabwiwe ko icyo gikorwa bashaka gukorera ubukangurambaga kitarangwa muri ako karere.

Ubwo aya makuru yamaraga gusakara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangiye kwijujutira Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ari naho nyine Josiane yari gutangiriza ibikorwa bye by’umwihariko mu mu murenge wa Fumbwe.

Gusa Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yahakanye aya makuru avugwa ko yabujije Miss Mwiseneza Josiane gukora ubukangurambaga ngo nta gwingira riri mu karere ayoboye, ibintu byanateje igisa no kwitana bamwana unagendeye ku bisobanuro bitangwa n’impande zombi.

Gusa byari biteganyijwe ko, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, ari bwo Miss Josiane yagombaga gutangirira mu karere ka Rwamagana ubukangurambaga bwo kurwanya
igwingira mu bana. Ubu bukangurambaga yagombaga gufashwamo n’abakinnyi b’amafilime n’ abanyarwenya barimo Samusure, Kibonke Clapton, Njuga na Kankwanzi, nubwo hari hamaze iminsi havugwa iby’iki gikorwa benshi batunguwe no kumenyeshwa ko kitakibaye.

Ikipe yagombaga gufatanya na Miss Mwiseneza Josiane bagakora ubukangurambaga ku kurwanya igwingira ry’abana muri Rwamagana.

By’umwihariko Miss Josiane ubwe yatangaje ko ubu bukangurambaga bwasubitswe ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Yagize ati:

“Yego ubukangurambaga
babuhagaritse”.

Josiane yagombaga kwerekeza mu karere ka Rwamagana.

Umunyamakuru agerageje gukomeza kumusobanuza impamvu bwahagaritswe na bwo yirinda kugira icyo atangaza mu ijambo rimwe gusa ati:

“Ndahuze!” telefone arayikupa.

Mu gihe rero bitangazamakuru bitandukanye hari hamaze gusakara ayo makuru aturuka mu bari bagiteguye avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ari bwo bwahagaritse iki gikorwa cy’ubukangurambaga, hakiyongeraho ko nta kibazo cy’igwingira kiri mu karere ka Rwamagana, Meya w’aka karere arabihakana.

Ku murongo wa telefoni Meya w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yabwiye Ukwezi ati:

“Ayo makuru nanjye nayumvise gutyo sinzi aho yaturutse, na Josiane namwandikiye mubaza niba ari we wayatanze ntabwo yansubije”

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ahakana ibivugwa

Yangeyeho ati:

“Josiane ni Umunyarwanda icyo yashaka kubwira Abanyarwanda yakivuga, ikibazo ni uko atigeze abitumenyesha kandi ntabwo waza mu karere ngo uze ukore igitaramo utarigeze ubibwira abayobozi”

Meya Mbonyumuvunyi yashimangiye ko yasabye Josiane kuzashaka undi munsi
akabanza akajya no gusobanurira akarere umushinga we kakamufasha, kakanamwereka ahakenewe ubukangurambaga kurusha ahandi.

Mu gihe Meya yemeza ko atamenyeshejwe iby’iki gikorwa, ku rundi ruhande Umuyobozi w’ akarere ka
Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, UMUTONI Jeanne we yemeza ko yari akizi, dore ko ari na we wari waremereye Miss Josiane kuzajya gukora ubwo bukangurambaga yewe anamuha ikaze gusa na we yongeyeho nubwo ayo makuru y’ uko Josiane azajya gukora ubukangurambaga bari bayazi ariko ngo ntabwo yigeze yandikira akarere abisaba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne.

Bityo ngo iyi niyo mpamvu yatumye ubu bukangurambaga buhagarikwa ngo azabanze yandike abisaba bafatanye kubitegura. Uyu muyobozi yongeyeho ko akarere ka Rwamagana atari na ko kari karahitiyemo Josiane umurenge wa Fumbwe ubwo bukangurambaga bwari kuberamo.

Igitangaje ariko binatandukanye n’ibyari byatangajwe mbere Visi Meya Umutoni yavuze ko mu karere ka Rwamagana ikibazo cy’igwingira mu bana
gihari ndetse ko kiri kuri 25%. Bityo nk’uko muri rusamge mu Rwanda igwingira mu bana riri kuri 38%, akarere ka Rwamagana kakaba ari kamwe mu turere dufite igwingira riri hasi ariko naho ibipimo bya 25% ntawabura kuvuga ko biteye inkeke.

Tuvuye ku by’aba bayobozi kandi, mu yandi makuru yari yatangajwe na ba nyir’ubwite barimo Josiane ni uko mbere yo guhamagarwa n’ubuyobozi bw’akarere bubamenyesha ko igitaramo cyabo kitakibaye ngo bari babanje guhamagarwa na Gitifu w’Umurenge wa Fumbwe.

Gusa na none harakibazwa niha Visi Meya yari azi iki gikorwa ntakimenyeshe Meya, yewe na Gitifu w’Umurenge wa Fumbwe bari gutaramiramiramo, cyangwa se niba babyirengagije nkana, ariko na none ukaba wakwibaza uburyo Mwiseneza n’abo bafatanyije bemeza ko bari babimenyesheje ndetse bagahabwa ikaze, none ngo bikaba bitari bizwi. Ibyo kuvuga ko se ko muri Rwamagana nta gwingira riharangwa nyamara ubu noneho ubuyobozi bugashimangira ko rihari ku kigero cta 25% byo byahuzwa bite? Byanze bikunze aha harumvikanamo kwitana bamwana no kudasobanura ukuri kw’ibintu uko biri.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *