Ishusho ya Bikira Mariya yongeye kugaragara isuka amarira y’amaraso. (Amafoto&Video)

Ibintu bidasanzwe ndetse bitera abatari bake ubwoba yewe bamwe bati byanze bikunze isi hari icyo ibwirwa, cyane ko ubusanzwe utapfa kwiyumvisha uburyo ishusho utasangana utunyangingo buntu irira, byongeye amaraso? Wakwibaza aho yayakomoye muri yo. Bitari ubwa mbere rero ishusho ya Bikira Mariya yongeye kugaragara irira amarira y’amaraso.

Ishusho ya Bikira Mariya yo mu mujyi wa Meltan mu ntara ya Salta mu majyuruguru y’Uburengerazuba bwa Argentina, yagaragaye iri kurira amaraso,abantu benshi bakuka umutima.

Bitari ubwa mbere no mu ntangiriro z’uyu mwaka na bwo iyi shusho yavugishije benshi ndetse yandikwa cyane mu binyamakuru ubwo yagaragaraga iri kurira amaraso, none bidatinze mu mpera z’umwaka yongeye kubikora bitera benshi gucika ururondogoro no kwibaza byinshi biganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatolika nka bamwe mu bayikoresha cyane.

Aya makuru yamenyekanye ubwo nyiri iyi shusho Rosana Mendoza Frias yafashe amashusho iyi shusho ya Bikiramariya iri kurira amarira asa n’amaraso arangije ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Rosana Mendoza Frias yavuze ko ubusanzwe iyi shusho yazanywe mu nzu ye mu myaka 8 ishize ubwo yari arwaye ariko kuva mu mwaka wa 2017 akunze kuyibona iri kurira amaraso ndetse kuri ubu yongeye kurira ku nshuro ya 38.

Rosana Mendoza Frias amaze kuba icyamamare kubera iyi shusho ya Bikira Mariya kuko ubwo aheruka gushyira hanze amashusho yayo iri kurira, mu masaha 10 yakurikiyeho yahise asurwa n’abantu ibihumbi 7 iwe, baje kwihera ijisho.

Ku rundi ruhande iyi shusho imaze kugira umwihariko muri Kariya gace cyane cyane mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, hagendewe ku kuba hari umubare w’abatari bake umaze gukira uburwayi bunyuranye bwabo nyuma yo kuyisengera imbere.

Kuri ubu rero ny’iri iyi shusho , Rosana Mendoza Frias yamaze kubakira inzu y’umwihariko iyi shusho ya Bikira Mariya ndetse ayigenera abarinzi nyuma y’aho benshi mu bantu bakomeje kuza kuyitabaza no kuyisura.

Reba video ngufi hano y’iyi shusho irimo irira amaraso:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *