Isekere, gororoka wongere iminsi yo kubaho. Aba bo banyemeje pe!!!

Nuko mu ishuri mwalimu aba ahize atya abajije Joliji ati:

«Joriji, ari wowe na So ni nde mukuru? Joriji ati: Ni njyewe. Mwalimu: uri umuswa.»

Joliji :

«Mwali!!! Na njye ngiye kukubaza nubyica uraba uri umuswa!!!»

Mwalimu:

« Joli, nta kibazo wambaza ngo kinanire».

Joliji:

«Mwali, ushaka gushyira inzovu muri frigo wabigenza ute?»

Mwalimu:

«Ntibishoboka!»

Joliji:

«Uri umuswa wafungura frigo ukayishyiramo».

Joliji:

«None se ushaka gushyira urukwavu muri Frigo wabigenza ute?»

Mwalimu:

«Wafungura frigo ukarushyiramo»

Joliji:

«Mwali, uri umuswa, wabanza ugakuramo inzovu irimo ukabona gushyiramo urukwavu».

Barakomeza…

Joliji:

«Intare ikoresheje ibirori ni iyihe nyamaswa itabyitabiraa?»

Mwarimu:

«Ntayo kuko nta nyamaswa ishobora gusuzugura intare, umwami nyir’ishyamba!»

Joliji:

« Ariko weee! Uri umuswa, ni urukwavu kuko rwaba ruri muri frigo»

Joliji:

«Ugiye kwambuka uruzi rubamo ingona wabigenza ute kugira ngo itakurya?»

Mwalimu:

«Waca Ku nkombe nyine kuko uko waca mu ruzi kose ingona yakurya.»

Joliji :

«Mwalimu we! uri umuswa uri umuswa burunduuu!!!»

«Wakwambuka kuko ingona iba yitabiriye ibirori by’intare».

Mubona izina Joriji yitirirwa ari ryo koko? Cyangwa ahubwo ni inyaryerye ku rwego rwo hejuru? Ntugacikwe na byinshi tuzajya dukomeza kubagezaho ngo tubafashe kwishima no kugororoka dore ko ari n’urukingo rwo kuramba!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *