Irebere bimwe mu byiza bitatse Urwanda bituma benshi bifuza kuza kurusura. (Amafoto)

Nkuko bikomeje kugarukwaho muri iki gihe, Urwanda ntiruhwema kuza ku isonga mu bihugu bikunzwe kandi bikwiye gusurwa, ndetse rukaba ruri rwarashyizwe mu hantu 14 haza ku isonga ku isi , ba mukerarugendo n’abandi bashaka kuruhura mu mutwe no gutahana ibyishimo bashobora gusura muri uyu mwaka 2018, ahanini bishingirwa ku mutekano uharangwa n’ibyiza nyaburanga binogeye amaso ku bahatemberera.

Muri iyi nkuru tukaba twifuje kugaruka cyane ku mirambi igize Urwanda yafashwe na za Rutemikirere igaragaza koko ubwiza bugize Urwanda rwa Gasabo.

Dushingiye kuri ba mukerarugendo bagana u Rwanda muri ibi bihe ubona bishimira inyamaswa cyane zihagaragara zirimo ingagi ziganje mu Birunga, Intare n’Inkura ziri muri Pariki y’Akagera, gutembera muri Pariki ya Nyungwe ku kiraro kiri mu kirere utibaaiwe n’urusobe rw’inyoni ziharangwa rubereye ijisho, hakiyongeraho gucumbika mu mahoteli yubakanye umwihariko w’Umuco Gakondo, utamenyerewe ahandi n’ibindi byiza birimo imirambi, imisozi n’ibibaya biteye ubwuzu ni byo pfundo ahanini ribumbatiye ubwiza bw’Urwanda rw’imisozi igihumbi.

Nubwo bitoroshye kuba wafotora neza uko bikwiye ibice byose bigaragaze ubwiza nyaburanga bw’imirambirambi y’Urwanda, twagerageje kubakusanyiriza amwe mu mafoto agaragaza ahantu hafite icyo hasobanuye kandi buri wese yakwihutira gusura nubwo urebye Urwanda ari rwiza muri rusange.

Murwa mukuru Kigali inyubako ya kigali Convention n’izindi nyubako ziyikije ntako bisa.
Ugana mu burasirazuba uva mu mujyi wa Kigali iterambere rirakataje mu mirambi inogeye ijisho.

Winjira muri Parike y’Akagera uturutse mu majyepfo yaho hateye kuri ubu buryo, turacyari i Burasirazuba.

Imisozi y’Iburasirazuba nka za Gahini nayo imiterere yayo irihariye.

 

Igishanga cya Rugezi.

Mu gihe cyane cyane cy’imvura izi Mparage wazisanga mu kibaya cya Kirara muri Parike y’Akagera.
Ukomeje mu majyaruguru y’igihugu ukarebera ku ishyamba rya Gishwati uhasanga ibi Birunga binogeye ijisho
Umushinga w’Amashanyarazi akomoka ku mirasire w’Agahozo Shaloom muri Rwamagana nawo ugaragara neza.
Muhabura ikirunga kiri ku ruhererekane rwa Congo Nil, ahagana mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Urwanda.

Ikiyaga cya Kivumba uri mu majyaruguru yacyo ntacyo ntako gisa.

Igice cyo mu Karere ka Ruhango ugana mu majyepfo y’igihugu iyo za Butare.
Ikiyaga cya Kivu n’inkombe zacyo mu Ntara y’Uburengerazuba, abahageze ntibibuka gutaha
Ibikoresho by’ubw’ubwubatsi ku kiyaga cya Kivu.
Ikirwa cya Kivu ahazwi nko ku Ijwi hatuwe n’Abanyarwanda.
Ishyamba kimeza rya rya Nyungwe ribumbatiye urusobe rw’ibiti n’ibiguruka binyuranye.

Muri Nyungwe ingendo zirakorwa mu kirere ukareba aho ushaka.

Inzu Ndangamurage y’u Rwanda i Butare.

Aha ntituvuze i Kibeho ku butaka butagatifu,  inzu ndangamurage, n’indi misozi ndangabwiza nka n’amashyamba nka Gishwati, Albertum yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, utaretse n’ibindi bimenyetso bitandukanye byagiye bisigwa n’amateka atandukanye nk’abami n’ibindi.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *