Inyota Miss Rwanda Nimwiza Meghan yari afitiye Mwiseneza Josiane yashize, akanyamuneza karabasaga. (Amafoto)

Miss Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, ku nshuro ye ya mbere nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda yabonanye kandi anasabana n’abakobwa bahatanye muri iri rushanwa barimo na Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity 2019. Umukobwa wanakunze kugarukwaho cyane na Miss Meghan washimangiye ko Josiane yihariye.

Ubudasa kuri Mwiseneza, Miss Rwanda Nimwiza Meghan aherutse no kubugarukaho mu itangazamakuru ashimangira ko yamubereye inshuti nziza ndetse amwerera imbuto. Mbese bidashidikanywaho Mwiseneza Josiane na mugenzi we Mwiza Mighan bubatse ubushuti bitewe nuko babanye nk’uko nawe atahwemye kubigarukaho.

Ibi bigashimangirwa n’ibyo Miss Nimwiza yigeze gutangaza kuri Mwiseneza aho yahamije ko yamubereye inshuti nziza dore ko banabanaga mu cyumba kimwe kuko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane

Gusa ngo Mwiseneza we wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye, avuga ko Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.

Icyo gihe yagize ati:

“Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.”

Yakomeje agira ati:

“Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati
byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya.”

Nyuma rero y’uyu mubano wanyuze Miss Meghan, yari amaze iminsi yifuza kongera guhura na Mwiseneza wamunyuze umutima nyuma y’iminsi mike bavuye mu irushanwa ryegukanwe na Nimwiza Meghan naho Josiane akaba Miss Popularity.

Bidatinze rero kuri iki cyumweru ni bwo Meghan yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’abakobwa barimo abo bahatanye muri Nyampinga w’u Rwanda ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere nyuma y’amarushanwa barimo gusangira nyuma bafata n’ifoto y’urwibutso.

Ni igikorwa kibaye nyuma yuko uyu mukobwa Josiane agarukiye i Kigali kwakira impano y’amafaranga
azaguramo imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi.

Mu bigaragara Miss Nimwiza Meghan wifuzaga kongera guhura by’umwiriko na Miss Popularity Mwiseneza Josiane, guhura nawe byabereye ibyishimo bikomeye ku buryo byanagaragariraga mu nseko ye hamwe na bo bari kumwe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *