Inkuru yabaye impamo, muri ya mafaranga yahawe, Miss Mwiseneza yamaze kuguramo imodoka. (Amafoto)

Nyuma y’igihe kitari kinini havuzwe ndetse na nyirubwite akiyemerera ko yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yari yemerewe n’umunyamidelikazi Mirage, kuri ubu Miss Popularity Mwiseneza Josiane uri gutegura igitaramo yatumiyemo Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko yamaze kugura imodoka ye isigaye imutwara mu buzima bwe bwa buri munsi, nk’uko yari yabitangaje mu minsi yashize ko ari kuyirambagiza dore ko amafaranga yo kuyigura yo yari yarashyikirijwe.

Muri byinshi yatangaje, Miss Josiane wavuze ko amaze iminsi azenguruka u Rwanda mu bukangurambaga ku ndwara ya Ebola kuko na byo bifite aho bihuriye n’umushinga we ariko ngo ntibikuyeho ko umushinga we wo kurwanya igwingira n’ imirire mibi mu bana yawuretse.

Uyu mukobwa w’ imyaka 23 wakunzwe n’ abanyarwanda mu buryo budasanzwe ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’ u Rwanda wa 2019, yanatanagaje ko ari gutegura igitaramo yatumiyemo umuhanzikazi wo muri Nigeria ‘Tiwa Savage’.

Nubwo itariki iki gitaramo kizaberaho, ari na yo Mwiseneza azahuriramo na Mimi Mirage wamuhaye amafaranga yo kugura imodoka kizabera itamenyekana, ngo iki gitaramo ni umwanya mwiza Mwiseneza yateguye kugira ngo ahure n’ abafana be abashimire ko bamushyigikiye.

Miss Josiane yavuze ko amakuru y’umusore uvuga ko yamukunze yayumvise ariko ngo ntabwo amuzi ntanubwo aramuvugisha.Yagize ati “Nabyakiriye nk’ akazi kose, nagiye mbona ari mu kazi. Agamije ko abantu bakurikira inkuru ze, bakora Likes na Subscribe kuko n’uburyo asoza, asoza avuga ko ari umuntu umenyereye ibintu by’imivugo, imivugo y’ urukundo, ibijyanye n’ imitoma, ni uko asoza avuga.”

Kuri ubu rero Miss Mwiseneza Josiane akaba yatangarije Ukwezi ko koko yamaze kugura imodoka, nubwo nta gihe kinini kirashira hamenyekanye ko yayiguze, gusa umushoferi we ari na we usigaye umutwara yemeza ko hashize nk’ukwezi Miss Mwiseneza aguze iyi modoka y’umukara nk’uko yari yarabwiye itangazamakuru ko ariyo yifuza.

Josiane we yagize ati:

 “Imodoka narayiguze.”.

Iyi modoka ya Miss Josiane ni iyo mu bwoko bwa Toyota Avenvis, ifite ibara ry’umukara, ikaba itwarwa n’umushoferi witwa Uwikunda Elysée.

Nk’uko nubundi byakunze kugarukwaho, iyi modoka ya Miss Josiane Mwiseneza yayiguze mu mafaranga yahawe na Mimi Mirage, ndetse muri iyi minsi Miss Josiane arimo kwiga kuyitwara n’ubwo afite umushoferi umutwara. Avuga ko kuba afite umushoferi umutwara mu modoka ye bitandukanye n’uko yari afite umutwara mu modoka itari iye kuko ubu ari we boss.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *