Inkomoko, ibigwi n’amateka by’isengesho rya Rozari rinagira umwihariko mu kwezi k’Ukwakira.

Bavandimwe, tumenyereye ko ukwezi kwa 10 turushaho kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya tubicishije mu isengesho rya Rozari Ntagatifu. Twifuje rero kubagezaho amateka y’iryo sengesho n’icyo tuba tugamije iyo tuvuga iryo sengesho.

Inkomoko n’amateka y’isengesho rya Rozari

Bivuga ko Bikira Mariya yaba yarashyikirije Mutagatifu Dominiko Rozari. Kuvuga Rozari dutangira kubibona cyane cyane mu kinyejana cya 13 aho bamwe batari bajijutse cyane bafashe akamenyero ko kuvuga Rozari mu mwanya wa Zaburi zavugwaga ahanini n’abiyeguriye Imana. Bavugaga Dawe uri mu ijuru na Ndakuramutsa Mariya inshuro 50 gatatu ku munsi bityo umunsi wose bakaba bazivuze inshuro 150 ( nk’uko zaburi ari 150).

Kuramutsa Mariya inshuro 50 byarimo no kumutura ikamba ry’indabo za roza. Urwo rurabo barwitaga umwamikazi w’izindi ndabo. Iryo kamba ryari rimeze nk’akagofero gato ( Petit chapeau ) ari naho havuye ijambo ishapule (chapelet).

Ikoreshwa ry’amasaro tubona, ryo ni irya kera cyane mu madini atandukanye, iry’abahindu, iry’ababudisti irya isilamu n’iry’abakiristu. Abakiristu babanje kujya batunga intete 50 cyangwa amapfundo ku mugozi kugira ngo zibafashe kutibagirwa umubare bagezeho mu isengesho ry’ishapule. Aha ni ho hakomotse imiterere y’ishapule dufite muri iki gihe aho dukoresha amasaro atunze ku rudodo cyangwa ku mukufi.

Kuva mu kinyagihumbi cya kabiri, Rozari yahawe agaciro gakomeye. Nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko (1170-1221), mu mwaka w’1214, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo:

« Isengesho rya Rozari cyangwa ishapule ya Rozari »

Arangije arikwirakwiza mu bakristu. Iri sengesho ryamufashije mu rugamba rwo guhangana n’abarimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe. Umuhanga mu by’amateka witwa Kasiteliyusi (Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko nk’Umubyeyi wa Rozari bitewe n’uburyo yahumekewemo n’Umubyeyi Bikira Mariya.

Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1213, yatangiye kwamamaza n’umutima we wose n’imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. Nyuma y’imyaka ibiri abonekewe na Bikira Mariya, mu 1216, yahise ashinga ikigo cy’Abihayimana b’Abogezabutumwa (les Dominicains ou les Frères Prêcheurs). Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, bayizirikanaho (Chapelet médité) cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya, umwambaro wabo bawukenyeza ishapule nini.

Ku itariki 7 Ukwakira mu mwaka w’1571, Rozari yongeye guhabwa agaciro gakomeye na Papa Piyo wa V.

Ibi byabaye mu rwego rwo gushimira Imana kubera urugamba abakiristu batsinze igihe barwanaga n’abawotomani bashakaga kubigarurira ngo babateshe ukwemera.

Uyu munsi waje kwemerwa kuri kalindari ya Liturujiya ya Roma mu w’1716 na Papa Kilimenti wa XI.

Kuri iyo tariki kandi yahise iba itariki ngarukamwaka itwibutsa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, maze igahuza n’umunsi w’abakristu baganjije ababarwanyaga.

Ku itariki ya 7 Ukwakira 1571 ni ho Abakristu batsinze Abanyaturukiya i Lepante.

Uruhererekane rwa Kiliziya ruvuga ko abakristu batsinze urwo rugamba babikesheje kuvuga Rozari.

Mu mwaka w’1886, Papa Lewo wa 13 ukwezi kwa cumi yakweguriye Rozari. Kubera amabonekerwa yabereye i Lurude mu kinyejana cya 19, abakiristu bashishikarijwe cyane kuvuga ishapule.

Hashize igihe kirekire hakoreshwa amibukiro yo kwishima, ay’ishavu n’ay’ikuzo gusa haje kubaho ivugururwa.

Mu mwaka wa 2002 ni bwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 yongeyemo ‘Amibukiro y’Urumuri’; yagendeye kuri Yh 9,5 ahagira hati:

“Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw’isi.”

Kongera amibukiro y’urumuri muri rozari byarushijeho kuba byiza; kuko byatumye muri Rozari tuzirikana ku Ivanjili yose aho tubwirwa ukuvuka, imibereho n’ubutumwa, urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu kandi abamwizera tukaba tumutegereje igihe azazira yuje ikuzo.

Bityo uwo mwaka, guhera mu kwezi k’Ukwakira kwo mu mwaka w’2002 kugeza mu kwa cumi kwa 2003,wahariwe Rozari ari na yo mpamvu twabikomojeho tuvuga ko uku kwezi kwa cumi gufite umwihariko kuri iri sengesho.

Kuri abakiristu benshi batanga ubuhamya bw’ukuntu kuvuga rozari cyangwa ishapule byabamariye mu buzima bwabo cyane cyane aho rukomeye. Nawe waba utajyaga uha umwanya iri sengesho? Igihe ni iki fatanya urugendo mu nzira yo kwitagatifuza. Tubifurije ukwezi kwiza kwa Rozari

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *