Indi modoka ya RITCO yakoze impanuka ihitana umwe, 20 barakomereka, Police ikemanga iby’iyi Sosiyete.

Imodoka itwara abagenzi y’isosiyete ya RITCO yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi yakoze impanuka, umugenzi umwe ahasiga ubuzima abandi 20 barakomereka.

Iyi mpanuka yatumye Police ikemanga imikorere y’iyi sosiyete dore ko hari hashize igihe gito indi modoka y’iyi Sosiyete ihirimye mu karere ka Kamonyi.

Iyi mpanuka y’imodoka ya RITCO yabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gashyantare 2019.

Iyi modoka itwara abagenzi ifite ibirango RAD 249 K , yari itwaye abantu 58, muri aba 20 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima. Bivugwa ko yahagurutse i Kigali saa munani z’igicuku yerekeza mu karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu masaha ya mu gitondo ubwo yari igeze mu murenge wa Giheke ibura igihe gito ngo igere aho yagombaga kugera.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Giheke wo mu karere ka Rusizi, ikaba yabaye mu masaha ya saa moya za mugitondo.

Uyu muvugizi avuga ko n’ubwo iperereza rigikomeje, hari ibintu byinshi byakwibazwaho ku mikorere ya kompanyi ya RITCO cyane ko nta gihe kinini cyari gishize indi modoka yabo iguye mu karere ka Kamonyi.

Avuga ko niba imodoka yageze i Rusizi saa moya, umuntu yakwibaza amasaha yahagurukiye i Kigali.

SSP Ndushabandi ati:

“Uribaza niba imodoka
yageze i Rusizi saa moya ubwo yahagurutse i Kigali saa ngahe? Umushoferi se wari uyitwaye urumva yavuye iwe ajya ku kazi saa ngahe?… Hari ibintu bitatu tutabura kuvuga ko ubuyobozi bwa RITCO buba bwabigizemo uruhare. Ntawabura gutekereza ko uwo mushoferi yaba yasinziraga kuko n’abagenzi bagenda ayo masaha baba basinziriye mu modoka, ntawabura gutekereza umunaniro ndetse nta n’uwabura gutekereza umuvuduko utajyanye n’imiterere y’umuhanda, n’ubwo imodoka yaba irimo akagabanyamuvuduko hari aho biba ngombwa ko uyitwaye agabanya cyane bitewe n’imiterere yaho”

SSP Ndushabandi avuga ko niba RITCO ikora ubucuruzi nayo ikwiye kureba niba idahomba mu gihe ishaka inyungu ariko imodoka zayo zigahora zigwa. Avuga ko bishoboka ko iheruka
kugwa itarasubira mu muhanda n’iyi ikaba ishobora kutazawusubiramo cyangwa ikazawusubiramo hashize igihe kandi nabwo ikazaba itameze neza.

Ahera kuri ibi yihanangiriza ubuyobozi bwa RITCO kugenzura neza imikorere yabo ishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ariko nabo ubwabo nk’abaharanira inyungu ikabashyira mu gihombo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *