Inama y’Abaminisitiri yemeje Tom Close nk’umwe mu bayobozi bashya muri Kigali, imushinga imirimo.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mata 2019, Dr Muyumbo Thomas uzwi nka Tom Close ku izina ry’ubuhanzi yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ubusanzwe kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abahanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.

Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati:

“Ni intambwe ku kigo gishinzwe
gutanga amaraso mu Rwanda cyane ko twabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gifite serivisi ziri ku rwego rwa mbere. Kujya kuri uyu mwanya bidufitiye inyungu kuko bizadufasha
gukomeza kuzamura urwego rw’imikorere turiho ndetse tukanigisha abandi muri ibyo bihugu. Ubundi igihugu gifite serivisi ziri ku rwego rw’u Rwanda ni Namibie, ibindi byose biri inyuma yacu.”

Tubibutse ko Dr Muyombo Thomas yatangiye gukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu byari ibitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga bw’indwara z’abana.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *