Imbere y’Inzovu za Côte d’Ivoire, Amavubi yashimangiye ko agifite byinshi byo kwiga, anitwa insina ngufi mu Karere. (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Werurwe 2019, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakubitiwe muri Cote d’Ivoire isoza imikino yo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba uyu mwaka, itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Stade Félix Houphouët-Boigny muri Cote d’Ivoire.

Nubwo n’ubundi Amavubi yakinaga aharanira ishema, yongeye kugaragaza ko urugendo rukiri rurerure mu byo akwiye kwiga dore atahiriwe n’urugendo kuko yatsinzwe nk’abatageze ku kibuga (mpaga), ibitego 3-0 ndetse byashoboraga kurenga hagendewe ku buryo umukino wari wifashe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Ku munota wa 6 ni bwo Côte d’Ivoire yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Nicolas Pepe ku mupira watewe, ukubita umutambiko w’izamu, ba myugariro b’Amavubi
bananirwa gukiza izamu , wisangira uyu rutahizamu asunikira mu izamu, icya mbere kinjira gityo.

N’ubwo mu mukino amakipe yombi yagaragazaga itandukaniro, Amavubi yagerageje gucungira ku mipira yatakazaga ndetse byaje kuyahira ku munota wa 28 ubwo Kagere Meddie yasigaranaga n’umunyezamu ahusha igitego cyari cyabazwe, amahirwe y’u Rwanda atangira kuba make.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Gusa mu gice Amavubi yagaragazaga ko atahise yinjira mu mukino neza, yagerageje kwihagararaho igice cya mbere kirangira atsinzwe igitego 1-0 ariko arushwa kuko guhererekanya umupira(possession) Côte d’Ivoire yari ifite 58% kuri 42% y’u Rwanda yateye mu izamu, Côte d’Ivoire yateye amashoti 5 mu munani yagerageje mu gihe u Rwanda rwateye 4 rimwe aba ariryo rigana mu izamu.

Amavubi yagerageje uko ashoboye ariko biranga.

Ibintu bikunze kugarukwaho na benshi bakurikiranira hafi iby’imikinire y’Amavubi, aho bakunze kuyashinja gukina nabi mu gice cya kabiri kurusha uko bitwaye mu cya mbere, ni na ko bysgenze igice cya kabiri cyaje ari simusiga ku Mavubi, kuko yatsinzwe ibitego 2 byikurikiranya ku munota wa 67 na 71 bitsinzwe na Eric Bailly na Maxwell Cornet, bituma umukino urangira Côte d’Ivoire itsinze u Rwanda ibitego 3-0, bamwe bise mpaga n’ubwo yari ihari.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Ibi byatumye Amavubi y’u Rwanda ashimangira ko agifite byinshi byo kwiga muri ruhago, dore ko mu manota 18 icyuye 2 gusa ndetse ikaba ari kipe twakwita insina ngufi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, dore ko inashobora kuba ariyo izasigara ku rugo yonyine, kuko nk’ u Burundi, Uganda, Kenya bamaze kubona itike mu gihe Tanzania ibura gato ngo nayo ibone iyi tike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2019 izabera mu Misiri.

Uku ni ko umukino wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire warangiye.

Tubibutse ko mu mikino 6 Amavubi y’u Rwanda yakinnye muri iri tsinda H, asoje afite amanota 2 gusa yakuye kuri Centrafrique na Guinea mu gihe indi mikino 4 yose yayitsinzwe.

Abakinnyi b’Amavubi bakaba bitezwe kuzasesekara mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2019 ari na ko berekeza mu makipe yabo gukomeza Shampiyona.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *