Imbamutima za Don Moen ugeze mu Rwanda bwa mbere , icyo azi ku Rwanda n’Abanyarwanda, Inama n’ibanga rye nk’icyamamare n’ibindi.

Umunyamerika Donald James Moen (Don Moen) w’imyaka 66 y’amavuko yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gashyantare 2019, saa cyenda n’igice (15h:30′), aho yitabiriye igitaramo gikomeye kimaze igihe cyamamazwa cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ akagikora kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 muri Kigali Exhibition and Village Center ahazwi nka Camp Kigali.

Umunyabigwi Don Moen hari icyo azi ku Banyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye Park Inn iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, Don Moen yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuba ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere bigizwemo uruhare na MTN ndetse na RG-Consult inc.

Yagize ati:

“Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba ngeze mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere, ndashimira RG-Consult inc ndetse na MTN Rwanda bakoranye kugeza nje gutaramira mu Rwanda. Hari hashize igihe kinini ariko uyu munsi ngize amahirwe yo gutarama muri ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’.”

Don Moen yongeyeho ko anafite icyizere cyinshi cy’uko Imana izabana na we mu rugendo yatangiye kugirira mu Rwanda. Ashimangira ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’Abanyarwanda kandi ko ari beza, yongeraho ko Abanyarwanda Bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza.

Yagize:

“ Nahuye n’Abanyarwanda ahantu hatandukanye, kandi ni beza. Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza. Ntabwo ariko nabitekerezaga, nabonye amazu meza
ndetse n’indabo nziza. Nizeye ko abantu nabonye n’abandi bazambera inshuti nziza.”

Yungamo ati:

“Ndashimira Abanyarwanda ko bakomeje kunsengera kandi nanjye aho ndi ndabazirikana mu masengesho yanjye. Imana izaca inzira ndabizera.”

Uretse Don Moen, Abahanzi n’abagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo na bo bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru. Na bo uyu muhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana hari icyo yababwiye.

Don Moen avuga ko mu mabyiruka ye atifuzaga kuba umuhanzi ndetse ngo
umugore we na Mushiki we bakunze kumubwira ko bagize inzozi babona
yabaye umuhanzi w’ikirangirire, akabasubiza ko ari ‘ubuhanuzi’. Yavuze ko byose byatangiye afite inzu ireberera inyungu z’abahanzi akagirana na bo amasezerano akumva birahagije, ariko ngo umunsi umwe ijwi ry’Imana ryaramusanze rimubwira guhaguruka akayikorera.

Aha yasabye abahanzi bakora ‘Gospel’ gushikama mu mwuga wo kuramya Imana, kuba mu itorero ryiza rifasha mu murimo wabo ndetse no kugira inshuti nziza zijya inama.

Yagize ati:

“Guma ku birenge byawe, ugume mu itorero ryiza, ukorane n’umuryango wawe, ukomeze inshuti zawe za buri munsi, kandi ukomeze gukora cyane. Ntabwo bivuze ngo ukore indirimbo imwe cyangwa se alubumu imwe ahubwo bisaba gukomeza kugira ngo umenyekane. Ibindi ubirekere Imana.”

Bisa n’ibyatunguye benshi uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi yahishuye ko buriya nta mujyanama afite nk’uko benshi babikeka.

Yagize ati:

“Ubu nta mujyanama mfite, nta n’ubwo ngira umuntu runaka ureberera inyungu zanjye ahantu runaka. Ntabwo nashaka kwinjira mu muziki, njyewe nari mfite inzu ireberera inyungu z’abahanzi nkagirana amasezerano na bo nka bo mwagiye mwumva. Ariko Imana yaje kumpagurutsa kugira ngo nyikorere.”

Yakomeje ati:

“Mukomeze mukore ibyo mukora, ntimukite cyane kuba muririmbira umubare muto, ushobora kuririmbira umwe, ejo bakaba ijana bagakomeza
bazamuka.”

Don Moen avuga ko yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda:

Don Moen avuga yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda ariko ntibikunde ku mpamvu nawe atazi neza. Yongeraho ko bagiye bagerageza ariko bikanga, ngo Imana ni yo yateguye ko aza mu Rwanda kuri iyi nshuro.

Yagize ati:

“Yego rwose inshuro nyinshi nagiye nakira ubutumwa bunsaba kuza gutaramira mu Rwanda. Sinzi impamvu bitakunze ariko twagiye tugerageza inshuro nyinshi. Ubu icyo navuga ni uko byose ari gahunda y’Imana kandi nzi ko itajya ikora amakosa, icyangombwa kuri njye ni amarembo ninjiriyemo.”

Uyu muhanzi kandi yanahishuye ibanga rye mu rugendo rw’imyaka irenga 35 akorera Imana.

Don Moen ugiye gutaramira Abanyarwanda, yavuze ko umuryango we ari ingenzi cyane mu rugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 35. Yongeyeho ko itorero asengeramo ndetse n’Umushumba we nabo bamufashije kugira ubuhamya bwiza ku Isi.

Yagize ati:

“Kimwe mu byamfashije cyane muri uru rugendo ni umugore wanjye, abana banjye batanu. Umushumba wanjye ndetse n’abantu dukorana mu bihe byose.”

Yakomeje ati:

“Ikindi hari umuhamagaro w’Imana, ndibuka mu ijoro rimwe ubwo ijwi ryambwiraga gusoma muri Bibiliya.
Narabyutse ndasoma, numva ko nujujwe indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nizeye Imana ndakora, ndabizi ko hari byinshi bizambaho.”

Don Moen asobanukiwe u Rwanda:

Don Moen yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu makuba ariko ko cyamaze kwiyubaka. Ngo mbere y’uko agera muri Uganda yabanje kunyura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahurirayo n’Abanyaburayi, yibajije impamvu baje mu Rwanda aza kumenya ko bazanywe no kureba igihugu cyiza. Ahereye kuri ibyo asanga u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’ubuhamya bw’Imana.

Yabisobanuye muri aya magambo:

“U Rwanda rwanyuze mu bihe
bitoroshye Jenoside yankomerekeje umutima, ndetse n’iyo mbitekerejeho
ndababara. Ariko ndabona igihugu cyiza gitera imbere n’abantu beza. Ibi ni ibyerekana y’uko Imana ikura kure igahindura amateka y’umuntu. Ubwo nerekezaga muri Uganda, indege yarimo abanyaburayi nibazaga aho bagiye, bambwiye ko baje kureba igihugu cyiza, u Rwanda. Ubu ni ubuhamya bwiza ku Mana y’uko ikomeje gukorera imirimo myiza igihugu cy’u Rwanda.”

Don Moen kandi hari icyo yatangaje ku Kuririmbira abadakijijwe.

Don Moen yavuze ko kuririmbira abadakijijwe nta kibazo kirimo kuko bituma na bo bumva ubutumwa bwiza bw’Imana.

Yatanze urugero avuga ko mu minsi ishize yatembereye mu kabyiniro n’umuryango we bagirana ibihe byiza. Ngo umwe mu bari bayoboye ibirori yaje kuvuga ko bari kumwe n’Umuramyi amusaba kujya ku ruhimbi. Ngo bavuga
izina rye yumvaga atari we bavuze, yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo ye ‘God will make a way’ abari aho barakizwa.

Yagize ati:

“Ni byiza, nkubwije ukuri ndabikunda. Nta kibazo mba mfite kuba umuntu yambwira ko atankunda, ukwiye kumva uwo muntu udakijijwe.”

Mu gusoza Don Moen ashimangira ko bagize ibihe byiza by’urukundo, ndetse umwe mu basore aramwegera amubwira ko yishimye. Bityo yashimangiye ko kuririmbira abadakijijwe bitanga amahoro kuri bo. Ku bijyanye no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, avuga ko bihera ku bushuti nyuma bakagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *