Igitaramo gikomeye cya Christus Regnat cyahinduriwe itariki, hanahishurwa umwihariko uzakiranga. (Amafoto&Video)

Korali Christus Regnat ni imwe muri Korali Gatolika z’ubukombe mu Rwanda, ikaba ibarizwa muri Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Mu matangazo n’ubutumwa byari byatambutse mu minsi ishize biteguza iby’igitaramo cy’iyi korali, byari biteganyijwe ko korali Christus Regnat izakora igitaramo cy’imbaturamugabo tariki 11 Ugushyingo 2018, gusa kuri ubu habayeho impinduka iki gitaramo cyigizwa inyuma ho icyumweru.

Nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi bwa korali Christus Regnat, Bwana Bizimana Jeremie, yashimangiye ko iki  gitaramo bafite cyigijwe inyuma ho icyumweru hagendewe ku itariki yari yamenyeshejwe mbere, bityo kizaba tariki ya 18 Ugushyingo 2018, aho kuba kuri iriya tariki twavuze haruguru.

Gusa ku bijyanye n’aho iki gitaramo kizabera, isaha kimwe n’ibiciro byo kwinjira ntabwo byahindutse.

Nk’uko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo cy’aba baririmbyi, Iki gitaramo cy’iyi korali kizabera muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Kumi n’ebyili za nimugoroba(18:00). Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose.

Ku mwihariko w’iki gitaramo, Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat bwashimangiye ko kizarangwa n’udushya dutandukanye tuzapfundurirwa abazacyitabira ariko kandi kizanarangwa n’indirimbo zisingiza Imana, izirata u Rwanda, umuco n’amahoro bya muntu.

Jeremie wavuganye n’umunyamakuru mu izina ry’ubuyobozi, yatangaje ko bazanaririmba indirimbo z’abahanga bazwi ku rwego rw’isi, hazaniyongeraho n’izisingiza imico itandukanye ariko bitsa ku muco Nyarwanda, umuco wa kinyafrika n’uw’ahandi hatandukanye ku isi.

Muri rusange kubura muri iki gitaramo cya korali Christus Regnat, korali y’ubukombe mu buhanga n’amajwi, ngo byaba ari ukunyagwa zigahera.

Iyumvire byinshi bizabera muri iki gitaramo:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *