IGITANGAZA: Pasiteri yazuye umuntu wari wapfuye ajyanwe guhambwa, amuvana mu mva asubirana ubuzima. (Amafoto+Video)

Ntibisanzwe ko humvikana umuntu kuri iyi Si ya Rurema waba ufite ububasha bwo kuzura abapfuye dore ko ubu bubasha tubuzi ndetse twabuherukaga mu bihe bya Yezu ubwo yari akiri kuri iyi Si azura ba Razaro, umukobwa wa Yayiro n’abandi.

Gusa Imana iracyakoresha abantu bayo dore ko kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 hongeye kugaragara igitangaza aho umupasiteri yazuye umuntu wari ujyanwe guhambwa birangira avanwe mu mva asubizwa mu buzima.

Nubwo bidasanzwe bongeye kubaho, Pasiteri witwa Alph Lukau wo muri Afrika y’epfo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ubwo yari ayoboye isengesho mu rusengero rwe rwitwa Alleluia Ministries International ruri i Johannesburg abaturage bari bajyanye umurambo muri zimbabwe ku wushyingura banyuze iruhande rw’uru rusengero bumva mu isanduku batwayemo umuntu atangiye kunyeganyega barahagarara .

Pasiteri yaramburiye ibiganza ku wari wapfuye arazuka.

Uyu Mupasiteri yakomeje gusengera uwo muntu kugeza azutse amukura mu mva, arahaguruka asubira mu buzima.

Nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ubwo iki gikorwa cyabaga agaragaza uyu mukozi w’Imana asengera uwo muntu kugeza avuye mu mva ndetse atangira gutembera mu rusengero agaragaragara ko ari mutaraga, abari aho birabarenga baha Imana icyubahiro nk’uko binagaragara muri aya mashusho abigaragaza hasi aha.

Irebere uko byari byifashe:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *