Ibyihariye byaranze ibirori byo guhemba Abarinzi b’igihango barimo Rugamba Sipiriyani na Mgr Hakizimana Célestin byanahuje abayobozi batandukanye. (Amafoto) 

Mu gusoza Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2018, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, yasobanuye ko buri mwaka bafatanya n’uyu muryango gushimira Abarinzi b’igihango.
Perezida Paul Kagame yashimiye abagizwe abarinzi b’igihango barimo Rugamba Cyprien na Musenyeri Hakizimana Célestin wa Diyosezi ya Gikongoro, ku rugero rwiza bagaragaje rwo kwitanga kandi witangira mugenzi wawe.
Mu kubatoranya, yibukije ko hashingirwa ku gusuzuma imyitwarire yaranze ugirwa Umurinzi w’igihango, irimo kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Yasobanuye ko gutoranya Abarinzi b’Igihango ari uburyo bwo kumenyekanisha izo ntore no guha agaciro ibikorwa byaziranze, bikaba no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

 

Ati:

“Harebwa ibyo umuntu aba yarakoze ku giti cye, atabibwirijwe, mu bihe bidasanzwe n’uburyo budasanzwe. Igikorwa kigomba kuba umwimerere, nyir’ubwite ari we wagitekereje akurikije ibihe arimo.”

Kuri iyi nshuro, hatoranyijwe Umuhanzi Rugamba Cyprien; Musenyeri wa Diyozezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; n’Umuryango wa AERG.

Musenyeri Rucyahana, yahamagaye buri Murinzi w’Igihango, amuvuga ibigwi, agashyikirizwa ishimwe, abatakiriho bagahagararirwa. Rugamba yahagarariwe n’umuhungu we naho Mukandanga ahagararirwa na Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi.

Ifoto y’urwibutso y’abagizwe abarinzi b’igihango, biyongereyeho Musenyeri wa Kabgayi Mbonyintege Smaragde wari uhagarariye Mukandaga utakiriho.

Mu izina ryabo, Musenyeri Hakizimana yashimiye Unity Club ariko agaragaza kwicisha bugufi, ko iryo shimwe batari barikwiye kuko nta kidasanzwe bakoze, kubera imbaga yishwe.

Musenyeri Hakizimana wavuze mu izina ry’abagizwe abarinzi b’igihango, yashimiye Unity Club.

Ati :

“N’icyakozwe cyose si umuntu wagikoze ku ngufu ze cyangwa ku mbaraga ze ahubwo ni Imana yabidufashijemo. Niyo igomba guhabwa ikuzo n’icyubahiro twe tugaca bugufi.”

Visi Perezida wa mbere wa Unity Club, Dr Monique Nsanzabaganwa ashyikiriza ishimwe Musenyeri Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro.

Yashimiye ababyeyi bamuhaye ubuzima nta vangura iryo ari ryo ryose bamutoje ndetse n’impunzi n’abapadiri babanaga muri St Paul i Kigali, ku musanzu wa buri wese mu kurokora abari babahungiyeho.

Perezida Paul Kagame yashimye uko Musenyeri Hakizimana yitwaye mu gihe cya Jenoside, wagararagaje kurwana ku Abatutsi bari bamuhungiyeho kugeza n’aho yitesheje kujya gushyingura umubyeyi we, yanga kubasiga ngo batabica. Iryo ngo rikaba isomo ku Banyarwanda.

Yagize ati:

“Uko ni uguhitamo guhereye ku myumvire y’agaciro ushaka kwiha cyangwa se uko uha agaciro ubuzima bw’abandi.”

Yanashimiye abashyizwe muri iki cyiciro bose, ati “muri bo, mu mibereho yabo, hari uburyo biyubatsemo byatumye bakora kiriya gikorwa cyabaturutseho ariko kitabagarukiyeho: Guha agaciro buri muntu, ndetse no kwitanga witangira mugenzi wawe.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Unity Club, Oda Gasinzigwa mu ifoto y’urwibutso n’uwakiriye ishimwe ry’Umurinzi w’igihango rya Dorothee.

Musenyeri Hakizimana Célestin ashimirwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 muri St Paul; kandi nta yindi ntwaro yari afite, yifashishije umutima w’ubumuntu no kwitanga.

Yagombye kugurira Interahamwe kugira ngo zitica abamuhungiyeho, abashakira amazi yo kunywa.

Rugamba Cyprien we abicishije mu bihangano bye (mu bitabo 30 yanditse no mu ndirimbo 150 yasize), yakanguriye Abanyarwanda indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ikindi ntiyatinye gusaba ko amoko yakurwa mu ndangamuntu, ndetse ko ibitangazamakuru bibiba urwango nka RTLM byahagarikwa.

Ku wa 7 Mata 1994 abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bamwicanye n’umugore we n’abana batandatu.

Mukandanga Dorothée we mu gihe cya Jenoside yayoboraga ishuri ry’abaforomo rya Kabgayi.

Yarwanye ku banyeshuri bagera kuri 50 bari basigaye ku ishuri, ahangana n’Interahamwe zashakaga kubica no kubafata ku ngufu.

Ku wa 12 Gicurasi 1994, ahurujwe n’umuzamu, yatabaye abanyeshuri mu ijoro, bari batewe n’abasirikare n’interahamwe. Abicanyi babonye ko yitambika ntibagere ku migambi mibisha yabo, bamujyanye mu biro bye barahamutsinda.

Umuryango AERG wo ushimirwa ko hari ibibazo bishingiye kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bibangamiye abanyeshuri, washakiye ibisubizo.

Birimo kubura aho bataha mu biruhuko; kubura umuryango utanga urukundo, inama n’imbaraga zo kubaho no kubana neza n’abandi; kuba nyamwigendaho, nyakamwe, kwiheza no guheza abandi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Bapfakurera Robert.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yitabiriye uyu mugoroba.
Abayobozi b’uturere dutandukanye n’ab’intara bari batumiwe.
Amakorali atandukanye na yo yari yatumiwe.

              

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *