Ibisonga bitatu bya Miss Rwanda 2019 byambitswe amakamba , umwe mu bari barasezerewe yegukana Miss Congeniality. (Amafoto)

Nk’uko n’ubundi byamenyeshejwe mu mpinduka zakozwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho ibisonga bya Miss Rwanda bigomba gutangazwa mbere y’umunsi nyirizina w’ibirori byo kwambika ikamba nyampinga w’u Rwanda 2019.

Nyuma yo gusezerera abakobwa batanu bagombaga muri 20 bari mu mwiherero, hagasigara 15. Nk’uko ukuriye Rwanda Inspiration Back Up ishinzwe gutegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonne yari yabitangaje ko ibisonga bitatu birimo Miss Heritage, Miss Congeniality na Miss Photogenic bagomba gutangazwa mbere y’iminsi ibiri, ngo umunsi wa nyuma w’irushanwa ugere, ni na ko byagenze batangajwe ndetse bambikwa amakamba.

Uwase Tuyishimire Vanessa wari wasezerewe yatunguranye yambikwa ikamba.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda, Miss Photogenic yabaye Uwase Muyango Claudine, Miss Heritage yabaye Ricca Michaella Kabahenda naho Uwase Tuyishimire Vanessa aba Miss Congeniality, uyu akaba yari yasezerewe ku wa gatatu nk’umukobwa wa Kane usezerewe muri irushanwa Miss Rwanda 2019.

Mu mpinduka za Miss Rwanda 2019 hajemo no guhemba ibisonga  bibiri birimo Miss Popularity n’igisonga cya Mbere na byo biza kumenyekana   kuri uyu wa Gatandatu.

Uwase Muyango Claudine yabaye Nyampinga  wagize amafoto meza kurusha abandi.

Gusa nk’uko bisanzwe Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa watorerewe kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Kuri uyu wa Gatandatu hazamenyekana ibindi bisonga bibiri bikazashyikirizwa  ibihembo birimo n’amafranga bitandukanye n’imyaka yatambutse.

Uwase Michaella Kabahenda yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umuco 2019(Miss Heritage)

Tubibutse Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 ndetse na Miss Popularity bazamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *