I Bwami: Igikomangoma Rwigemera wo kwa Kigeli na Rudahigwa yitabye Imana.

Igikomangoma Rwigemera Gerald ukomoka kuri mukuru w’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yatabarutse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019.

Rwigemera Gerald  ni mwene Rwigemera Etienne, akaba umwuzukuru w’Umwami Yuhi V Musinga. Yari atuye muri Denmark, aho yabanaga n’abana be barimo umukobwa we uherutse gushyingiranwa n’Umunyarwanda utuye muri Nigeria.

Rwigemera Gerald umwuzukuruza wa Musinga yatabarutse.

Umwe mu bazi bya hafi abo muri uyu muryango, yatangarije Igihe amakuru y’itabaruka rya Rwigemera ukomoka kuri Musinga nubwo nta bikorwa bidasanzwe yari azwiho.

Mu bazwi cyane bo mu muryango wa Rwigemera harimo umuhanzikazi Florida Uwera ndetse n’uwitwa Speciose Mukabayojo, utuye muri Kenya. Uyu Mukabayojo kandi ni mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa.

Abo mu muryango wa Rwigemera ntibaratangaza ibijyanye n’imihango yo gushyingura nyakwigendera ariko biteganyijwe ko bizabera mu gihugu cya Denmark.

Rwigemera yumvikanye mu itangazamakuru muri Mutarama 2017, nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 16 Ukwakira 2016.

Uyu mugabo yavugaga ko adashyigikiye iyimikwa rya Bushayija washakaga kwiyita umwami w’u Rwanda, akitwa Yuhi VI Bushayija.

Icyo gihe Rwigemera yabwiye Ijwi rya Amerika ko uwamwimitse yabikoze ku nyungu ze.

Yagize ati:

‘‘Ntabwo ari Umwami w’Abanyarwanda”.

Sangiza abandi:

One thought on “I Bwami: Igikomangoma Rwigemera wo kwa Kigeli na Rudahigwa yitabye Imana.

  • February 13, 2019 at 4:42 am
    Permalink

    Ukomoka kuri mukuru cyangwa murumuna wa Rudahigwa,
    Rwigemera Stefano?

    Najyaga numva amazina RWIGEMA GERARD,mwene RWIGEMERA na KANTARAMA…?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *