Hahishuwe uburyo abarimo Umunyarwandakazi Tabula na bagenzi be bakoraga muri MTN baherutse kwirukanwa muri Uganda babangamiraga umutekano w’igihugu.

Nyuma y’iminsi mike hamenyekanye amakuru y’iyirukanwa ry’abakozi bane barimo n’Umunyarwandakazi bakoraga mu kigo cy’itumanaho cya MTN mu gihugu cya Uganda bashinjwaga kubangamira umutekano w’iki gihugu n’ubwo ntawabisobanuraga neza, noneho ibyo abo bakozi bashinjwa n’uburyo babikoraga byashyizwe bijya ahagaragara.

Kuri ubu rero umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yatangaje uburyo abarimo Umunyarwandakazi Annie Tabura Bilenge, Umufaransa Olivier Prentout, Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini, n’Umubiligi Wim Vanhelleputte babangamiraga umutekano w’iki gihugu, ari na byo byabaye imvano y’irukanwa.

Ofonwo Opondo yasobanuye iby’iki kibazo nyuma y’aho abantu benshi bagiye banenga Uganda kuba yarirukanye aba banyamahanga ibashinja kubangamira umutekano w’iki gihugu ariko ntisobanure uko babikoraga.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru byabitangaje, Opondo yavuze ko aba bakozi bafashije abantu (ntabwo avuga amazina yabo) batabyemerewe kwinjira mu bubiko bw’amakuru y’igihugu.

Yagize ati:

“Ku mpamvu izo ari zo zose, batumye abantu batabyemerewe binjira muri sisitemu y’amakuru ya Uganda. Ng’ibyo ibyo abo bakozi ba MTN bakoze. Gufungura ahashinzwe kubika no gutunganya [backend] amakuru y’igihugu.”

Uyu muvugizi wa Leta ya Uganda ashimangira ko ibyo aba bakozi ba MTN Uganda birukanwe bisa nk’ubutasi cyangwa kirogoya mu bukungu bw’iki gihugu.

Gusa ku rundi ruhande, Umuvugizi wa MTN muri Uganda, Justina Ntabgoba yanze kugira icyo avuga ku magambo ya Ofonwo Opondo, yewe kugeza ubu yemeza ko Leta ya Uganda itaramenyesha MTN-Uganda ubwayo icyatumye abakozi bayo birukanwa.

Uretse ibi byatangajwe n’uyu muvugizi w’igihugu cya Uganda  ku birukanwe, Leta ya Uganda kandi ku wa Kabiri w’iki cyumweru yanatangaje ko MTN-Uganda yakoze amanyanga yo kutagaragaza neza ingano y’umutungo yinjije bityo ko
yahombeje igihugu amafaranga yinjiraga mu isanduku yacyo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *