«Gusambanya abana ntibyatandukanwa no gutanga abantu ho ibitambo» – Papa Francis.

Mu nama idasanzwe yabereye I Vatican yiga ku bibazo byo gusambanya abana muri Kiliziya, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yatangaje ko gusambanya abana bimaze igihe bivugwa ku bihayimana Gatolika ntaho bitaniye n’ibyajyaga bikorwa n’abapagani byo gufata abana bato bakabatangaho ibitambo.

Papa Francis yashimangiye ko abihaye Imana bakoze icyo cyaha ari ibikoresho bya shitani, yiyemeza ko agiye gufatira ingamba zikomeye ababikoze.

Yagize ati:

“Binyibuta ibikorwa bya kinyamaswa byari byarakwiriye mu bwoko butandukanye byo gutanga ibitambo b’abantu cyane cyane abana bato mu migenzo ya gipagani.”

Yavuze ko ibyo gusambanya abana bikomeje kuba icyasha muri Kiliziya kandi bihabanye n’indangaciro zayo.

Yagize ati:

“Umuntu watoranyijwe n’Imana ngo ayobore roho mu gakiza wemera kuyoborwa na kamere ye cyangwa uburwayi bwe , ahinduka igikoresho cya shitani. Muri ibyo bikorwa bibi, tubibonamo ikiganza cya sekibi kitabasha no kubabarira ubuzima
bw’inzirakarengane z’abana.”

Papa Francis yijeje inzirakarengane zasambanyijwe n’abihaye Imana ko zizitabwaho kandi ababigizemo uruhare
bakagezwa imbere y’ubutabera.

Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Papa Francis yitabiriwe n’abepiskopi bayoboye abandi mu bihugu bisaga 130 ku Isi.

Muri rusange abari bayiteraniyemo basabwe ibitekerezo by’uburyo gusambanya abana byacibwa muri Kiliziya Gatolika cyane cyane biganisha ku mategeko y’imyitwarire akwiriye kugenga abihayimana n’uburyo bwo kubakurikirana.

Hanatanzwe ubuhamya
bw’abasambanyijwe n’abihayimana ariko ubuhamya bwabo bagiye babutanga imyirondoro yabo yagizwe ibanga.

Mu batanze ubuhamya harimo umugore wo muri Afurika wavuze ko yatewe inda asambanyijwe n’umupadiri akamuhatira gukuramo inda inshuro eshatu nyuma yo kwanga ko baryamana bakoresheje agakingirizo.

Uretse uyu kandi hari undi mugore wo muri Aziya wavuze ko yafashwe ku ngufu inshuro zisaga ijana.

Iyi nama idasanzwe ibaye mu gihe by’umwihariko, umwaka wa 2018 waranzwe no gusaba imbabazi kwa Papa Francis no kwegura kw’abapadiri n’abasenyeri kubera ibyaha by’ubusambanyi.

Urugero ni aho Abasenyeri bose bo muri Chili beguriye rimwe kuko nta cyo bakoze ku bapadiri bashinjwe ibyaha byo gusambanya abana.

Umushinjacyaha wa Leta ya Pennsylvanie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gusohora raporo ikubiyemo ibikorwa by’urukozasoni by’abapadiri barenga 300 basambanyije abana barenga 1000.

Umwaka ushize ni bwo Musenyeri Franco Mulakkal wayoboraga Diyosezi muri Jalandhar mu Majyaruguru ya Leta ya Punjab mu Buhinde, yafashwe ashinjwa gufata ku ngufu umubikira inshuro 13 hagati ya 2014 na 2016, ariko yarabihakanye.

Ikinyamakuru cy’abagore i Vatican giherutse kwandika ko hari aho ababikira bahatiwe gukuramo inda z’abapadiri kandi ari imigirire ihabanye n’imyemerere ya Kiliziya.

Nubwo bimeze bitya ariko, iki ni ikibazo Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yahagurukiye muri ibi bihe ndetse akaba yarakajije ingamba zirimo no kwirukana abahamwe n’ibi byaha n’ibifitanye isano na byo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *