G.S.O.B INDATWA N’INKESHA yirukanye abanyeshuri 10 banduje ameza, ababyeyi bati igihano kiraremereye, REB iti ntibyemewe, ikigo kiti cwe!

Mu gihe hagiye gushira ukwezi mashuri abanza n’ayisumbuye atangiye igihe cya mbere dore ko batangiye ku wa 11 Mutarama 2019, Ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare INDATWA N’INKESHA ryirukanye abanyeshuri 10 ibyumweru 3, ababyeyi bati ‘igihano kiraremereye ugereranije ni ikosa’, Ikigo cy’ Igihugu Uburezi REB kivuga ko bitemewe kwirukana umunyeshuri mu masomo hagati, ikigo kiti cwe.

Ku wa 27 Mutarama 2019 ni bwo iki kigo cyafashe uyu mwanzuro wo kwirukana aba banyeshuri 10 nta nteguza nta kugoragoza nta no kumenyesha, gusa abanyeshuri bimenyeshwa ko birukanwe bakazagaruka nyuma y’ibyumweru bitatu.

Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo yasobanuye ko ikosa bagenzi be bakoze ari ukwandika ku meza ijambo ENJOY(uryoherwe) bakoresheje umuceri, abandi bakabyandika bakoresheje igikoma.

Gusa umwanzuro wafashwe n’iki kigo ntuwuvuga rumwe n’ababyeyi yewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB.

Umwe mu babyeyi bafite abana muri aba 10 birukanywe yavuze ko igihano cyahawe aba banyeshuri kiremereye cyane kuko baba bishyuye minerval yuzuye none ngo umwana we agiye kumara hafi igihembwe cyose atiga.

Naho undi mubyeyi we avuga ko iki kigo kirengagije ko kirera abana kitarera abantu bakuru, bityo kuri we ngo cyagakwiye kubihanganira.

Yagize ati:

“Bakwiye kumenya ko abo barera ari abana atari abantu bakuru”

Ku rundi ruhande aba babyeyi bavuga ko aho kugira ngo iki kigo bizeraga kirukane abanyeshuri hagati mu masomo cyakabaye cyaratumyeho ababyeyi bakishyura ibyo abo banyeshuri bangije aho kubirukana.

Uyu mwanzuro w’iki kigo ntiwanyuze Dr Irené Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ Igihugu cy’Uburezi REB wanabwiye TV1 ko bitemewe kwirukana umunyeshuri mu masomo hagati.

Yagize ati:

“Hari abayobozi b’ ibigo bakora amakosa. Urabizi ko dushyiraho uburyo bwo kujya ku mashuri intara zigomba kugenda, aba amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Amajyaruguru, inzego zose zikaba zibizi; nyuma y’iminsi 10 ugahura n’ umunyeshuri muri gare ngo bamuhaye week-end. Nta muyobozi w’ ishuri ukwiye kwirukana umunyeshuri atamuhaye umubyeyi we. Akwiye gutumaho umubyeyi bakaganira ku ikosa umunyeshuri yakoze , byananirana umwana agatahana n’ umubyeyi” .

Uyu Muyobozi yanavuze ko umuyobozi w’ ikigo wirukanye umunyeshuri adatumyeho umubyeyi ngo ari we ujya ku ishuri abiryozwa kuko nta
cyakwemeza ko uwo munyeshuri utashye atari kumwe n’ umubyeyi aragera mu rugo.

Gusa ikigo nk’abafite ipfundo ry’ikibazo birinze gushyira mu itangazamakuru icyo bajijije aba banyeshuri gusa mu mpapuro zirukana aba banyeshuri handitsemo ko birukaniwe kwanduza no kwangiza mu buriro bityo ko bemerewe gusubira ku ishuri tariki 16 Gashyantare 2019, ni mu gihe birukanwe ku wa 27 Mutarama 2019.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *