Dore ibiri gushingirwaho mu rukundo rw’iki gihe, binatuma bamwe mu bashakanye batamarana kabiri.

Muri iki gihe urukundo rwa benshi rukomeje kurisha imitima abatari bake, bamwe barakunda bagakundwa bwacya ubukwe bugataha ariko nta n’ukwezi bati ‘gatianya’ aha ntituvuze abicana, abahitamo gusiga abo bashakanye n’ibindi. Ariko se ibyo byose byaba biva he kandi biterwa ni iki?

Mu kugaragaza imvano n’ipfundo mizi ry’iki kibazo, Kibehoholyland twifuje kubagezaho bimwe mu bisigaye bishingirwaho mu rukundo rw’iki gihe bitagakwiye kuba iby’ibanze mu rukundo binatuma nyine aya makimbirane ya hato na hato arushaho kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Muri iki gihe mu rukundo benshi uzasanga bashingira kuri ibi mu guhitamo umukunzi:

1. Uwo ngiye gushakana na we yize angahe?

Ukagira ngo abize ni bo bafite ingo zibanye neza cyangwa zibayeho neza. oya amashuri siyo yubaka kuko hari n’abatarageze mu ishuri bafite ingo zikomeye itonde urebe impande zombi!

2. Uwo ngiye gushakana na we avuka he?

Bamwe bati ‘sinashaka muri aka gace aka naka’ ukagira ngo hari ahavumwe n’ahataravumwe ko hatava abasore cyangwa inkumi. Uko ni ukwibeshya kuko nta gace tuzi ku isi kavukamo abaziranenge rero wigendera aho batuye gendera ku kwo ateye nibyo bizagufasha.

3. Uwo ngiye gushakana na we asa ate?

Ati ‘njye sinashaka iyi sura’ ni uburenganzira bwawe ariko njya wibuka ko ugendeye kuri icyo gusa kitagira icyo kikumarira kuko ushobora kugendera ku ibara ukunda maze ibara ryo mu mutima we ntuzigere umenya uko risa.

4. Uwo ngiye gushakana na we yambara ate?

Kwambara neza ni byiza bikaba akarusho igihe ubyambara ukaberwa ariko ibyo byoye kuzatuma wimariramo umuntu ngo abe ari cyo kikuba mu mutima gusa nkaho ari cyo gikenewe cyane mu buzima bwanyu.

5. Uwo ngiye gushakana na we akora iki?

Ni byiza kumenya uwo ukunda icyakora. Ariko na none wimukundira kuko akora iki ni ki kuko ubona ko gihambaye kuko iminsi ntihwana ejo byahinduka icyo wahoraga umwitezeho cyatangira kubura n’urwo wa mukundaga rukajyana nabyo.

6. Uwo ngiye gushakana na we iwabo bafite iki?

Zirikana kandi umenye ko Iby’iwabo atari we wabishatse ahubwo bifite ababishatse ngo wumve ko bihagije, oya oya uko ni ukwibeshya ahubwo ujye umusuzumira mu byo yamariye umuryango we bizakwereka ibimwahagiza mu buzima.

7. Uwo ngiye gushakana na we azi kuryoshya?

Have sigaho wishyira iraha imbere ngo unarikunde cyane kuko ritinjiriza urugo ahubwo rirukenesha, mbese ngo wumve umukunze kuko akunda ubuzima bworoshye wibuke ko ntawe uhorana ubuzima bufahinduka.

8. Uwo ngiye gushakana na we arabe adakunda gusenga cyane!

Abenshi muri iki gihe ngo abasenga cyane bagakabya ngo biragoye kubana na bo!
Ariko se ni byo? Kuki se abadasenga bamaramaza kwinjira mu buzima busanzwe ariko byagera ku by’Imana ngo si byiza kubyinjiramo nyamara ukwiriye gutekereza neza.

9. Uwo ngiye gushakana na we ni imfubyi?

Hari abo uzasanga bishimira gukundana n’ababuze ababyeyi babo ngo bitazajya bibagora babitabaje mu bijyanye n’ubuzima bakumva ko ubuzima bwarushaho kuborohera. Buriya se ni byo???

10. Uwo ugiye gushakana na we ubwoko bwe ni ubuhe?

Va mu bupfu n’ubujiji rwose nta bwoko bwiza busumba ubundi ku isi ku buryo ari bwo cyitegererezo, ahubwo biva ku muryango ku giti cyawo kuko ushobora kuvuga ngo ntiwashaka muri bariya nyamara ari ho wari kuzagirira ibihe byiza, ukazisanga abo wirukiye baguteye intimba y’iteka, have sigaho rwose.

Nshuti bavandimwe bakundwa rwose nimucyo tureke gutwarwa n’amarangamutima nyamubiri ahubwo tuyoborwe na roho dukore ibikwiye, duce ukubiri no kwicuza nyamara twizize.

Dusoza Reka Yakobo 1:5 atwungure inama muri aya magambo gusanga muri Bibiliya:

“Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose kandi azabuhabwa.”

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *