Dore ibintu 10 biteye ishozi n’agahinda muri iyi Si ya none.

Muri ibi bihe uzumva abavuga ngo isi irashaje abandi ngo yarahindaganye, abandi ariko bagashimangira ko isi ubwayo irengana ahubwo abayituye ari bo bashaje ndetse imigenzereze ya bamwe ikaba isigaye ihabanye n’iya kimuntu barazwe n’uwabaremye akabarutisha ibindi biremwa byose.

Ni muri urwo rwego mu mwanya mwiza dusanzwe tugira w’inkuru z’umwimerere zifasha kandi zigisha abatuye Isi, Kibehoholyland twahisemo kubagezaho ibintu 10 biteye ishozi n’agahinda muri iyi si y’iki gihe ari na byo usanga ahanini bishingirwaho havugwa ko isi yashaje, ariko se mu by’ukuri ni isi yashaje cyangwa abayituye ni bo…

Dore ibyo bintu 10 twabahitiyemo:

1. Tugeze mu gihe umuntu asigaye arwara akabura abamufasha, ariko yamara gupfa inshuti n’abavandimwe bagatanga amafaranga n’indi mitungo itabarika kugira ngo bamushyingure

2. Tugeze mu bihe, umubyeyi umwe ashobora kurera abana10, ariko abana 10 bakananirwa no kurera umubyeyi umwe.

3. Tugeze mu bihe umukire akora urugendo rurerure kugira ngo agabanye umubyibuho, naho umukene we akarukora kugira ashakishe utwamuramira nubwo twaba duke.

4. Tugeze mu bihe uwishoboye/umukungu aba mu nzu ifite ibyumba byishi gurusha abana afite, nyamara umukene agasangira icyumba kimwe n’abana be bose .

5. Tugeze mu bihe telefone ngendanwa zatwegereje inshuti abavandimwe bari kure, ariko imigenderanire/ubufatanye no gusurana mu nshuti n’abavandimwe bikaba byaratsikamiwe ku rugero ruteye ubwoba. Mbese iby’ubu byabaye muntahirize ubwo niba wahamagaye cyangwa ukandikirana na runaka ngo mwabonaye byuzuye ubwo ngo n’amakuru ye urayazi umwaka ugahita indi igataha.

6. Tugeze mu bihe telephone ndetse na Simcard byawe byuzuyeho amazina menshi ariko ay’abo mu muryango wawe ugasanga ari mbarwa.

7. Tugeze mu bihe isi ibamo abantu beshi rwose, nyamara abasanganwa kandi bakagira ubuntu ugasanga ari mbarwa.

8. Tugeze mu bihe abavuga ari benshi nyamara se abavuga ukuri ni bangahe?

9. Tugeze mu bihe nutagira icyo uha abantu nta nshuti uzigera ugira.

10. Tugeze kandi mu bihe umuntu aha agaciro umuntu mugenzi we cyangwa ibintu gusumbya akagenerwa Uwamuremye.

Mwe mubona ari iki tutavuze mubona giteye agahinda muri iyi si y’iki gihe? Dusigire igitekerezo kandi ntiwibagirwe gusangiza n’abandi.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *