Dore ibihugu byashyizwe ahagaragara udakwiye kwifuza cyangwa kwifuriza uwawe gutembereramo.

Abahanga mu by’ubukerarugendo bashyize hanze ikarita
igaragaza ibihugu bibi cyane umuntu atakwifuza cyangwa kwifuriza uwe gusura ndetse bagaragaje ibindi bihugu buri muntu yageramo akishimira ubuzima.

Iyi karita yitwa Travel Risk Map yagaragaje ibihugu bitarimo umutekano,ubuzima bw’ababituyemo buri mu kaga ndetse n’ibibazo by’imihanda.
Ibihugu biyoboye ibindi mu kuba bibi cyane ni Syria, Libya, Afghanistan na Somalia.

Ni mu gihe ibyiza byo gutembereramo ari Finland, Norway, Switzerland na Slovenia.

Abahanga mu buvuzi,mu mutekano batandukanye nibo bishyize hamwe bashyira hanze iyi karita aho ibihugu birimo
UK,China,Canada,USA n’ibindi bitandukanye biri mu byo ku
rwego rwa kabiri mu gufasha ba mukerarugendo kubaho neza.

Ku byerekeye ubuzima,ibihugu bya Africa nibyo biza ku isonga ku isi bidafite serivisi nziza mu buvuzi ndetse ababituye bapfa
umusubirizo.

Ibihugu bya mbere ku isi bigoye kubonamo ubuvuzi ndetse bibamo ibyorezo, biyobowe na Sudan y’Epfo, Niger, Ivory Coast na Sierra Leone.

Ibindi bihugu bigora ba mukerarugendo kubona ubuvuzi ni Iraq, Lebanon, Venezuela na Korea ya Ruguru.

Ku rundi ruhande ibihugu nka Turkey, Canada,USA, New Zealand na Japan nibyo
bifasha cyane abantu kubona ubuvuzi ndetse umuntu ubirimo
aba afite amahirwe yo kuvurwa vuba.

Ibihugu bifite imihanda mibi byiganjemo ibyo muri Africa harimo na Africa y’Epfo, Saudi Arabia, Iran na Kazakhstan.

USA ni cyo gihugu cyihagije ku mihanda ndetse nta byago
byinshi bibera muri iki gihugu kubera imihanda,hamwe na UK, France, Spain, Canada na Australia.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *